Njyanama y’Akarere ka Rutsiro yazize kutuzuza inshingano no gusuzugura

Njyanama y’Akarere ka Rutsiro yazize kutuzuza inshingano no gusuzugura

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje impamvu yatumye Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba iseswa, hakaba harimo n’agasuzuguro.

Ni nyuma y’aho ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaje ko Njyanama ya Rutsiro isheshwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki 28 Kamena 2023.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yabwiye RBA ko zimwe mu mpamvu zatumye Njyanama iseswa ari ukutuzuza inshingano no gusuzugura.

Yagize ati: “Harimo ibintu byinshi ariko ni uko byagaragaraga ko basuzugura inshingano zabo, bateshutse ku nshingano zabo, inshingano zigamije guteza imbere abaturage b’Akarere ka Rutsiro ndetse no gukora akazi kabo nabi ari yo mpamvu nyine Umukuru w’Igihugu yafashe icyemezo cyo gusesa Inama Njyanama nkuko amategeko abiteganya”.

Zimwe mu nshingano Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro itujuje ni nyinshi kandi ziri mu itegeko rigenga imikorere y’Inama Njyanama.

Hari itegeko rusange rigenga imikorere n’imiterere y’Akarere, riteganya ko inshingano z’Inama Njyanama rishyirwaho n’amategeko ngengamikorere y’Inama Njyanama.

Ati: “Ibyo ni byo biteganya ibintu byinshi Inama Njyanama isabwa ariko cyane cyane ishinzwe ni ugufata ibyemezo byose ndetse n’ingamba zose zigamije iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, ibyo rero Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro byarayinaniye”.

MINALOC itangaza ko igishobora gutuma abantu bananirwa akazi ari ukutubahiriza inshingano zabo ndetse bagakora n’amakosa.

Minisitiri Musabyimana yagize ati: “Ariko ikigaragara ni uko bo inshingano rwose zarabananiye, zibananiye rero ni yo mpamvu Umukuru w’Igihugu yafashe icyemezo”.

MINALOC yeretse abaturage ko nta kibazo gihari kandi ko ari ibintu bisanzwe kuba umuntu wananiwe akazi agakurwaho.

Yizeza abaturage ko Serivisi zizakomeza gutangwa nkuko bisanzwe ibindi bazajya bagezwaho andi mabwiriza ariko ngo nta kindi kibazo cyagombye kuba gihari.

Minisitiri Musabyimana, yaboneyeho umwanya wo gusaba abakozi b’Akarere gukomeza gukora akazi nkuko bisanzwe.

Yagize ati: “Hashyizweho Umuyobozi w’agateganyo, bamufashe akore akazi ke neza ibindi bisigaye inzego zibishinzwe zibikurikirane kugeza igihe hazabonekera abandi Bajyanama bo gusimbura ababahagarariye”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
FairplayDefender

Ntabwo batubwiye inshuro zingahe aba bayobozi b’Akarere ka Rutsiro bagiriwe inama na Ministiri wa MINALOC cyangwa niba yarigeze kujya Rutsiro ngo aganire n’aba bayobozi bayoboraga akarere.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44