Mozambique yongeye gushima ubufasha bw’u Rwanda mu guhashya iterabwoba

Mozambique yongeye gushima ubufasha bw’u Rwanda mu guhashya iterabwoba

Umugaba Mukuru Admiral Joaquim Mangrasse n’abayobozi bakuru mu Ngabo za Mozambique, bongeye kugaragaza ko banyuzwe n’ubufasha bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu guhashya ibyihebe bya Ansar al-Sunna. 

Ibyo byihebe byamaze imyaka irenga ine byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado, intambara byashoje ikaba yarakuye abantu barenga 800,000 mu byabo, n’abandi bakabakaba 3000 bahaburiye ubuzima. 

Abo bayobozi bashimye ubutabazi bw’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 Kamena, ubwo bakiraga Umujyanama wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe, uri mu ruzinduko rw’icyo Gihugu. 

Admiral Joaquim Mangrasse yakiriye Gen Kabarebe i Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado, ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu mazi Real Admiral Eugenio Dias Elias da Silva Muatuca, n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Tiango Alberto Nampele. 

Bavuze ko Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye, mu guhashya iterabwoba no kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado. 

Mu biganiro bagiranye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yabwiye Gen. Kabarebe ko abaturage bari barahunze ibyihebe bakomeje gusubira mu ngo zabo ubu abatahutse bakaba bari ku kigero kiri hejuru ya 80% kandi bakomeje gusubukura ibikorwa by’iterambere.

Gen. James Kabarebe yavuze ko u Rwannda na Mozambique bisangiye byinshi mu mateka yabyo ndetse n’ubunararibonye, aboneraho gushima iterambere ry’ubutwererane n’umubano ukomeza gukura uko bukeye n’uko bwije. 

Yasabye Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique kurushaho gukorera hamwe muri uru gamba rwo gukemura burundu ikibazo cy’iterabwoba no guharanira ko ibyubakwa nta wabisenya. 

Taliki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi bagiye kurwanya ibyihebe bya Ansar al-Sunna mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Kuva icyo gihe Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique hamwe n’izoherejwe n’Umuryango wa SADC (SMIM) zarwanyije ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado, aho kugeza ubu amahoro yagarutse, ndetse n’abaturage bakaba barasubiye mu byabo.

Perezida Kagame aherutse gutangariza abanyamakuru ko gukemura ibibazo by’umutekano muri iyo Ntara bigeze kuri 80%, aho 20% bisigaye na byo biri mu nzira zo gukemuka. 

Yanagaragaje ko abaturage bakomeje gusubira mu byabo ndetse n’abashoramari batandukanye bakaba baratangiye kureba uko basubukura ibikorwa byabo mu bice binyuranye by’iyo Ntara. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44