Fulgence Kayishema wazaga imbere mu bashyiriweho intego ya miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika kubera uruhare akurikiranyweho yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ahitwa Pearl muri Afurika y’Epfo.
Uyu mugabo w’imyaka 62, yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu taliki ya 24 Gicurasi, nyuma y’ibikorwa bihuriweho hagati y’abayobozi b’Afurika y’Epfo n’Ubushinjacyaha bw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).
Kayishema wari Umuyobozi w’Abajandarume mu yahoze ari Komini Kivumu, akurikiranyweho gutangiza ubwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga 2,000 muri Kiliziya Gatolika ya Nyange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku italiki ya 13 Mata 1994, ni bwo Abajandarume bayoborwaga na Kayishema bari kumwe n’Interahamwe bagose Paruwasi ya Nyange, birara mu Batutsi bari bahahungiye babamishamo za gerenade ugerageje gucika bakamutemaguza umuhoro.
Bamwe muri bo biganjemo abagore, abana n’abasaza bahungiye mu Kiliziya bifungiranamo mu gihe cy’iminsi itatu, kugeza ubwo Kayishema yazanye lisansi iyo Kiliziya igashumikwa ariko ntiyashya yose ngo ikongoke.
Ibyo babonye ko bidahagije Kayishema n’abo bari kumwe batumijeho ikimashini cyo kuyisenya ikagwira abari bagihumeka batishwe n’umwotsi cyangwa umuriro, bakurikijeho kugenzura niba hari abagihuneka mu mamatongo basanga hari uwo umutima ugitera bakamuhorahoza.
Yatangiye guhunga ubutabera guhera mu mwaka wa 2001, akaba amaze imyaka myinshi yibera muri Afurika y’Epfo aho yari yarahinduye imyirondoro, yitwa n’andi mazina.
Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz, yagize ati: “Fulgence Kayishema amaze imyaka irenga 20 ahunga ubutabera. Itabwa muri yombi rye ryemeza ko nta kabuza agiye kugezwa imbere y’ubutabera. Jenoside ni icyaha gikomeye cyane mu bizwi n’inyokomuntu. Umuryango Mpuzamahanga wiyemeje guharanira ko abayikoze bose bagezwa imbere y’ubutabera kandi bagahanwa.”
Brammertz avuga ko kuba Kayishema afashwe ubu bigaragaza ko ubutabera butajya buheba burundu, hatitawe ku myaka yose yaba ishize.
Mu myaka yashize, IRMCT yagiye igaragaza kutishimira ubufatanye bw’Afurika y’Epfo mu kugeza abakekwaho Jenoside imbere y’ubutabera, aho yavugaga ko babonye ijuru rito muri icyo gihugu.
Ubwo bufatanye buke bwatumye Kayishema bamuhusha inshuro nyinshi, ariko uyu munsi Brammertz yashimye ubufatanye bw’icyo gihugu mu ifatwa rye.
Kayishema akurikiranyweho kugira uruhare rutaziguye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Kikiziya ya Paruwasi ya Nyange.
Impapuro zisaba kumuta muri yombi zivuga ko ari we waguze akanatanga lisansi yo gutwika no gusenya Kiliziya mu gihe yari yahungiyemo Abatutsi benshi.
We na bagenzi be kandi banashinjwa kuba barazanye kateripilari yo gusenyera ku Batutsi Kiliziya itari yahiye yose.
Ibiro bya IRMCT bivuga ko iperereza ryakozwe mu bihugu bitandukanye by’Afurika ndetse n’ibyo ku yindi migabane, mbere yo kumenya aho Kayishema yari aherereye.
Mu bandi bafashwe bateguranye ubwo bwicanyi harimo Athanase Seromba wari Padiri Mukuru kuri Paruwasi ya Nyange. Seromba we yari yarahungiye mu Butaliyani abifashijwemo na Kiliziya Gatolika ariko aza kwitanga mu 2002.
Mu 2006, Urukiko Mpuzamahanga Moanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(ICTR) rwamukatiye imyaka 15 y’igifungo, kiza kongerwa gishyirwa kuri burundu ubo yajuriraga mu 2008.
Mu gihe gishize kirenga umwaka, Itsinda rishinzwe gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ryaje gutahura ahashyinguwe Protais Mpiranya wari Umuyobozi w’Abajepe, na we akaba yarashyinguwe mu izina ritari ryo muri Zimbabwe.