Uko Urubyiruko mu nzego zinyuranye rufata Ubwenge Buhangano (AI)
Kuva mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21, Isi iri mu mpinduka zikomeye zishingiye ku ikoranabuhanga. Muri izo mpinduka, Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) bwamaze kwigaragaza nk’igikoresho gikomeye mu buzima bwa buri munsi. Ku rubyiruko, AI ni kimwe mu bikoresho byihutisha imyigire, imirimo, n’ubushakashatsi, ariko nanone ikaba ifite ingaruka zishobora kugira uruhare ku buzima bw’ahazaza harwo.
Nzayurugo Albert Fils, Umuyobozi w’ishami ry’itangazamakuru muri ‘East African University Rwanda’ ishami rya Kigali, asobanura ko mu rwego rw’uburezi AI ifatwa nk’inyunganizi aho kuba igisubizo cyuzuye.
Yagize ati: “Ku barimu ba kaminuza, AI ntabwo tuyifata nk’ikibazo cyangwa nk’igisubizo cyuzuye; tuyifata nk’igikoresho. Iyo ikoreshejwe neza, ifasha abarimu gutegura amasomo, gukora ubushakashatsi, gukora raporo, bityo ikadufasha gutanga umusaruro mu kazi kacu kuko yihutisha akazi cyane. Ariko iyo ikoreshejwe nabi, ishobora guteza ubunebwe mu myigire no kugabanya ubushobozi bwo gutekereza no guhanga udushya. Ni yo mpamvu dushishikariza abanyeshuri kuyikoresha nk’inyunganizi, aho kuyireka ngo ibe ari yo ibatekerereza.”
‘Ubwenge Buhangano – AI’ mu buzima n’ubuvuzi
Ihirwe Elyse, umuganga mu bijyanye na farumasi, yemeza ko AI ari inyunganizi ikomeye mu rwego rw’ubuzima. Ati: “Iyo ikoreshejwe neza, AI ishobora gufasha umuntu kongera ubumenyi ku ngingo runaka ndetse ikamufasha kubona uburyo bwiza bwo gukora akazi ke. Ariko iyo ikoreshejwe nabi, ishobora gutuma abantu bagira umuco wo kubwishingikirizaho cyane, bigatuma ubushobozi bwo gutekereza no gukoresha ubwenge bw’umuntu bugabanuka. N’ubundi kandi, AI ni imashini gusa, ikeneye ubushishozi n’imyanzuro y’umuntu kugira ngo ikore neza kandi ikoreshwe mu buryo bukwiye.”
Ibi bisobanuro bigaragaza ko mu rwego rw’ubuzima, AI ishobora gufasha mu kongera ubumenyi no gutanga serivisi zinoze, ariko ikeneye gucungwa neza kugira ngo itazagabanya ubushobozi bw’umuntu.
AI mu myigire y’abanyeshuri
Iganze Dozita, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko AI ari igisubizo cyongera ubumenyi igihe ikoreshejwe neza. Ati: “Njyewe nyibona nk’igisubizo no gufasha kongera ubumenyi mu gihe yakoreshejwe neza. Ariko iyo ikoreshejwe nabi yorora ubunebwe, ari na yo mpamvu urubyiruko dukwiriye kuyikoresha ariko tugakoresha n’ubwenge bwacu, mu rwego rwo kwirinda ibyago byo kugira ubushobozi buke mu mitekerereze.”
AI mu Itangazamakuru
Cyubahiro Gasabira Gad, umunyamakuru umaze imyaka isaga 8 mu mwuga w’Itangazamakuru, asobanura ko AI yamufashije mu kwihutisha akazi. Ati: “Nk’umunyamakuru, AI imfasha gukosora amakosa mba nakoze mu myandikire, kubona ibisubizo nibaza bitandukanye ku ngingo zitandukanye, ndetse ikanamfasha kwihugura no kwihutisha akazi kanjye ngatanga ibyo nsabwa ku gihe. Icyakora, AI ni igikoresho cyaje bamwe batiteguye ku buryo gikoreshejwe nabi cyatuma abenshi bayoba. AI ifite ubushobozi bwo gukora video, amafoto n’amajwi. Bivuze ko ishobora no kwigana amasura n’amajwi y’abantu bashobora kuba banakomeye. Abaturage rero nibatigishwa gutandukanya iby’ukuri n’ibyiganano, hazabaho kuyoba kwa benshi bibe byanabera imbogamizi inzego z’ubuyobozi.”
Ibi bigaragaza ko mu itangazamakuru, AI ari igikoresho cy’ingenzi mu kwihutisha akazi no kongera ubushobozi, ariko nanone ikaba ishobora kuba intandaro y’ibibazo mu gihe abaturage batigishijwe uburyo bwo gutandukanya amakuru y’ukuri n’amahimbano.
Mu nama ya ‘AI for Good Global Summit’ yabereye i Genève kuva ku wa 7 kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026; Inama yari igamije kureba ubushobozi bwa AI kugira ngo ikorere mu nyungu za muntu. Perezida Kagame yagize ati: “Ubwenge Buhangano bufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abantu no kongerera imbaraga ubukungu. Afurika yiteguye gutanga umusanzu mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Bitarenze 2050, umugabane wacu uzaba ufite abakozi benshi biyongera ku muvuduko uri hejuru kurusha ahandi ku Isi. Hari byinshi byiza urubyiruko rwacu ruri gukora ku mugabane rukoresheje Ubwenge Buhangano. Tugomba kububakira ubushobozi. Bizagirira akamaro buri wese. Icy’ibanze ni uko kugira ngo AI igirire akamaro ikiremwamuntu, tugomba kuyikoresha neza muri Afurika n’ahandi hose.”
Ubwenge Buhangano ni ikoranabuhanga rihindura isi mu buryo bwihuse. Ku rubyiruko rw’u Rwanda n’Afurika, AI ni amahirwe yo kwihutisha imyigire, kongera ubumenyi, no gutanga umusaruro mu kazi. Ariko nanone ni imbogamizi ishobora guteza ubunebwe, kugabanya ubushobozi bwo gutekereza, no kwangiza inzego z’itumanaho mu gihe ikoreshejwe nabi.
Ubutumwa bw’abarimu, abaganga, abanyeshuri n’abanyamakuru bwerekana ko AI ari igikoresho cy’ingenzi ariko gikwiye gucungwa neza. Ubutumwa bwa Perezida Kagame muri ‘AI for Good Global Summit’ bugaragaza ko Afurika ifite amahirwe yo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko kugira ngo AI ibe imbaraga y’iterambere.


