Handball: Ikipe y’u Rwanda U-17 yageze muri ½ mu mikino y’Akarere ka 5

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Taliki 29-04-2023

Rwanda-Ethiopia

Burundi-South Sudan

Ikipe y’u Rwanda yageze muri ½ cy’irangiza mu mikino y’Akarere ka 5 mu bakobwa batarengeje imyaka 17 mu mukino wa Handball “IHF Women U-17 Trophy Africa Zone 5”.

Iri rushanwa ririmo kubera i Dar es Salaam muri  Tanzania ryatangiye taliki 25 Mata 2023 aho ryitabiriwe n’amakipe 8 ashyirwa mu matsinda abiri,  itsinda A ririmo u Rwanda, Tanzania, Djibouti na South Sudan naho itsinda B rikabamo  Ethiopia, Kenya, Burundi na Somalia.

Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda imikino yose y’amajonjora isoza iyoboye urutonde. Iyi kipe yatsinze Djibouti ibitego 52 kuri 02, itsinda South Sudan ibitego 45 kuri 15 itera mpaga ikipe ya  Tanzania, ibitego 10 kuri 0.

Muri iri tsinda A, ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa mbere, ikurikirwa na South Sudan, Djibouti (3) na Tanzania (4).

Mu itsinda B, ikipe yasoreje ku mwanya wa mbere ni u Burundi ikurikirwa na Ethiopia, Kenya (3) na Somalia (4).

Biteganyijwe ko imikino ya ½ izaba ku wa Gatandatu taliki 29 Mata 2023 aho ikipe y’u Rwanda izakina na Ethiopia naho ikipe y’u Burundi ikine na South Sudan.

Mbere y’iyi mikino, kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Mata 2023 hateganyijwe imikino yo guhatanira imyanya aho ikipe ya Djibouti ikina na Somalia naho Tanzania ikine na Kenya.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE