Polonye: U Rwanda rwahagarariwe mu Nama Mpuzamahanga ya Polisi 

Polonye: U Rwanda rwahagarariwe mu Nama Mpuzamahanga ya Polisi 

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Polonye Prof. Shyaka Anastase, bahagarariye u Rwanda mu Nama Mpuzamahanga ya Polisi. 

Iyo nama y’iminsi ibiri yatangiye ku wa Kabiri taliki 25 Mata, irabera mu kigo cy’imurikabikorwa giherereye mu Mujyi wa Kielce muri Polonye, ikaba 
yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umutekano n’Ubutegetsi Wungirije wa Polonye Bartosz Grodecki.

Iyi nama yitezweho gutanga urubuga ruhuriramo inzego zishinzwe iyubahirizamategeko n’impuguke mu by’umutekano zo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, hagamijwe gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano byugarije Isi.

Intego y’uyu mwaka iribanda ku mutekano w’iterambere ry’itumanaho, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uburyo bwo kwegeranya Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu bugenzacyaha n’ibindi bitandukanye,  hibandwa ku kurebera hamwe uko ibibazo bikigaragaramo byakemuka n’icyakorwa ngo birusheho gukorwa mu buryo butanga umusaruro.

Hazasuzumirwa hamwe uko hakwifashishwa ikoranabuhanga n’iyubahirizamategeko mu guhangana n’ibyo bibazo byugarije Isi.

Iyi nama Mpuzamahanga ya Polisi kandi izaba ibangikanye n’imurikabikorwa ry’umutekano ryahawe izina POLSECURE 2023.

Ni imurikabikorwa rizamara iminsi itatu mu rwego rwo kumenyekanisha inganda zikora ibikoresho byifashishwa mu kubungabunga umutekano n’ituze rusange ry’abaturage, ahabarizwa ibikoresho by’ubwirinzi n’ubutabazi, iby’itumanaho ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukurikirana ibikorwa bya buri munsi.

Inama zo gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu

DIGP Ujeneza ari kumwe n’Ambasaderi Shyaka uhagarariye u Rwanda muri Pologne, bagiranye ibiganiro by’ubufatanye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wa Pologne Gen Jaroslaw Szymczyk.

Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Polisi mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere umutekano mu bihugu byombi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44