Umuhanzi Twizerimana Floduard uzwi ku izina rya Limu yasohoye indirimbo “Turi Abavandimwe” ihumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo gushyira ahagaraga iyi ndirimo, umuhanzi Limu yatangaje ko nk’urubyiruko yumvaga afite umukoro wo gukora indirimbo y’isanamitima yafasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Akomeza avuga ko yahuje imbaraga n’umwe mu rubyiruko rugenzi rwe witwa, Muramira Rachael bakora indirimbo bayita “Turi Abavandimwe”.

Umuhanzi Limu asobanura ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ari ubuhumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri iki gihe cyo kwibuka aho bari bagamije cyane cyane kubwira urubyiruko bo rungano rwabo ko bakwiye gufatanya bagakumira uwo ari we wese washaka kubiba amacakubiri mu Banyarwanda ko bidakwiye abavuga amateka uko atari bakabereka ukuri kw’ibihari ndetse ko nyuma y’ibihe bigoye u Rwanda rwanyuzemo badakwiye guheranwa n’agahinda ahubwo amasomo bakuyemo akwiye kubafasha Kwibuka biyubaka maze bikaba inzira nziza yo kubaka ahazaza habo n’igihugu muri rusange.
Limu yavuze ko impamvu yahisemo gukorana iyi ndirimo na Muramira Rachael ari uko ari umwe mu Banyarwandakazi bifitemo impano yo kuririmba neza.

Akomeza avuga ko hari bamwe mu bahanzi bagize uruhare mu kubiba amacakubiri no guhembera urwango mu Banyarwanda ari nabyo byaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati : “Ubu rero abahanzi mu byo dukwiye gukora birimo no guhuza imbaraga tugahumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko icumu ryarunamuwe ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”