Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze umukino wa kabiri muri Nigeria

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Rwanda 57-56 Sierra Leone

Cameroun 95-56 Ghana

Taliki 31-03-2023

Ghana-Nigeria

Rwanda-Cameroun

Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda umukino wa kabiri mu irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy’abagore “NCF Women’s T20 International Cricket Tournament 2023” ririmo kubera i Lagos muri Nigeria.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 29 Werurwe 2023 ni bwo habaye imikino y’umunsi wa gatatu, ikipe y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Ghana ku mukino wa mbere yitwaye neza itsinda na  Sierra Leone. Muri uyu mukino, Sierra Leone ni yo yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 115 (19.1 Overs) ikora amanota 56 mu gihe abakinnyi bose uko ari 10 basohowe mu kibuga (10 Wickets).

Mu gice cya kabiri, ikipe y’u Rwanda yasabwaga amanota 57 ikegukana intsinzi na yo yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 55 (9.1 Overs) ikora amanota 57 mu gihe abakinnyi 5 ari bo basohowe mu kibuga (5 Wickets).

Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda, Murekatete Belise ni we witwaye neza muri uyu mukino aho  yakoze amanota 17 akanasohora mu kibuga abakinnyi 4 (4 Wickets).

Murekatete Belise

Mu wundi mukino wabaye, ikipe ya Cameroun yitwaye neza itsinda ikipe ya Ghana.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 3, ikipe y’u Rwanda ni yo iyoboye urutonde n’amanota 4 inganya na Nigeria iri ku mwanya wa kabiri. Ikipe ya Sierra Leone iri ku mwanya wa 3 n’amanota 2 inganya na Cameroun iri ku mwanya wa 4 naho Ghana ni yo iri ku mwanya wa nyuma  wa 4 aho nta nota na rimwe ifite.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 4

Kuri uyu wa Kane taliki 30 Werurwe 2023 ni umunsi w’ikiruhuko. Biteganyijwe ko imikino izakomeza ku wa Gatanu taliki 31 Werurwe 2023 hakinwe iy’umunsi wa 4.

Mu mikino iteganyijwe, ikipe ya Ghana imaze gutsindwa imikino itatu izakina na Nigeria saa tatu n’igice (09h30) i Lagos akaba ari saa yine n’igice (10h30) i Kigali  naho ikipe y’u Rwanda izakina na Cameroun  saa saba n’iminota 50 (13h50) i Lagos akaba ari saa munani n’iminota 50 (14h50) i Kigali. Iyi mikino izabera ku kibuga “Tafawa Balewa Square Cricket Oval”.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE