Itsinda B2C rigezweho cyane muri Uganda rizataramira i Kigali mu gitaramo kizwi nka “Kigali Jazz Junction” kizaririmbwamo n’umuhanzi Kidumu.
Ni nyuma y’igihe uyu muhanzi atangaje ko atazongera gutaramira mu Rwanda n’i Burundi bitewe n’ibibazo by’ubwumvikane buke bwari hagati y’ibihugu byombi, umuhanzi Kidumu yongeye gutumirwa mu gitaramo i Kigali.
Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidumu yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe ku wa 24 Gashyantare 2023.

Ni ibirori Kidumu azahuriramo n’umuhanzi rukumbi w’umunyarwanda Confy ndetse n’itsinda rya B2C rigezweho muri Uganda, ryanamaze gutangazwa ko rizataramira i Kigali.
Itsinda rya B2C “Born to Concur” rigiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya mbere, rigizwe n’abasore batatu b’abanyamuziki, Bobby Lash, Delivad Julio ndetse na Mr Lee.
Ni abasore b’abahanga bamaze imyaka irindwi batanga ibyishimo ku mubare munini. Iri tsinda rifite intego yo kumenyekanisha umuziki wa Uganda ku rwego mpuzamahanga, no gufasha abiyumvamo impano y’umuziki kuba ibihangange.

Ryashinzwe mu 2016 bigizwemo uruhare na Andy Events, inzu ifasha abahanzi mu bya muzika inategura ibitaramo.
Iki gitaramo “Kigali Jazz Junction Lovers Edition 2023” kizaba ku wa 24 Gashyantare 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali.
Kwinjira mu gitaramo bizaba ari 10 000Frw mu myanya isanzwe, 25 000Frw muri VIP, 40 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP, 35 000Frw muri VVIP ndetse n’ameza y’abantu umunani azaba agura 280 000Frw.

Abazagurira amatike ku muryango amafaranga azaba 15 000Frw mu myanya isanzwe, 30 000Frw muri VIP, 55 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP ni 40 000Frw muri VVIP ndetse n’ameza y’abantu umunani azaba agura 320 000Frw.