Richard Ngendahayo na Adrien Misigaro bagiye guhurira mu gitaramo muri Australia
Abaramyi bari mu bakunzwe Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro, bagiye guhurira mu bitaramo bazakorera muri Australia, aho kugeza ubu bamaze kugera muri icyo gihugu bakiranwa urugwiro n’abakunzi babo.
Ni ibitaramo bitatu bitandukanye harimo ikizabera mu Mujyi wa Brisbane ku wa 12 Nzeri 2026, nyuma bakomereze mu kizabera i Melbourne ku wa 19 Nzeri 2026, nuko basoreze ibitaramo byabo i Sydney ku wa 26 Nzeri 2026.
Bakimara kuhagera Richard Nick Ngendahayo yasangije amashusho abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ararika abatuye mu Mujyi wa Brisbane abamenyesha ko bazanywe no gufatanya na bo mu gitaramo kizarushaho kubegereza Imana.
Ibi bitaramo bibanjirije urugendo Richard afite mu mezi ari imbere rwerekeza mu Rwanda aho azaba aje kwitegura no gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo ngarukamwaka yise Niwe Healing Concert’ kizaba tariki 28 Ugushyingo 2026 muri BK Arena kikazaba kibaye ku nshuro ya Kabiri.
Richard Ngendahayo azwi mu ndirimbo nka ‘Mbwira Ibyo Ushaka’, ‘Ibuka’, ‘Ni we’ Si Umuhemu’, Sinzakwitesha’, ‘Ijwi Rinyongorera’, ‘Wemere Ngushime’ n’izindi nyinshi zatumye yegukana amaragamutima y’abakunzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu gihe Adrien Misigaro bazataramana we azwi mu zirimo ‘Nkwite Nde’, ‘Nkurikira’, ‘Buri Munsi’ Ntacyo Nzaba’, ‘Niyo Ndirimbo’, zombi yafatanyije na Meddy n’izindi nyinshi.
Abo baramyi bombi ni ubwa mbere bagiye gutaramira muri Australia, aho guhera ku wa 12 Nzeri 2026 bazatangira urugendo rw’ibitaramo bitatu bahafite. Igitaramo cya mbere kizabera i Brisbane ku wa 12 Nzeri, icya kabiri i Melbourne ku wa 19 Nzeri, na ho icyanyuma kizabera i Sydney ku wa 26 Nzeri 2026.

