Vestine na Dorcas bagiye kumurika alubumu mu gitaramo cy’amateka

Abahanzi Vestine & Dorcas bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bavuze imyato alubumu ‘Nahawe Ijambo’ ya mbere bagiye kumurika, nyuma y’imyaka ibiri bamaze bakora umuziki kinyamwuga.
Alubumu ‘Nahawe ijambo’ bavuze ko buri ndirimbo mu ndirimbo icyenda ziyigize, ifite igisobanuro gikomeye kuri bo n’umujyanama wabo Iréné Murindahabi.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku wa 20 Ukuboza 2022, bavuze ko bitari byoroshye gukora umuziki bakiri ku ntebe y’ishuri ndetse n’ibibazo bagiye bahura na byo nyuma y’igihe gito bari bamaze binjiye mu muziki kandi bakiri bato.
Dorcas avuga kuri iyi alubumu yagize ati: “Iyi alubumu ni amateka kuri twe, gukora turi abanyeshuri bakiri bato ukiga akabifatanya no gukora indirimbo ni ikintu kigoye cyane ariko Imana igenda idufasha cyane.”
Yakomeje agira ati: “Iyi Alubumu tuzayivugaho cyane mu gitaramo, abantu baguze imiziki yacu tuzababwira ibyo twacagamo tuyikora batigeze bamenya.”
Iki gitaramo kizaba ku wa 24 Ukuboza 2022 cyahaye amahirwe abanyeshuri bifuza kucyitabira aho bashyiriweho igabanyirizwa ku itike aho bo bazishyura amafaranga y’u Rwanda 5000 gusa.

Iki ni igitekerezo cya Dorcas wavuze ko buri munyeshuri uzagera mbere ahazabera igitaramo azahabwa impano ya Noheli.
Vestine washyigikiye iki gitekerezo yagize ati: “Ku banyeshuri amatike yabo bazayagurira ku muryango aho buri wese azayigura 5000Frw k’ufite ikarita y’ishuri, hari n’ikindi twabateguriye ku bazazinduka bakahagera saa kumi z’umugoroba.”
Prosper Nkomezi avuga ko yafashe igihe kinini cyo gusengera iki gitaramo azahuriramo n’abana baje bamusanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Yagize ati: “Nkunda impano y’Imana iri muri aba bakobwa, nzi agaciro k’igitaramo cya mbere ku muhanzi, ni yo mpamvu nafashe umwanya wanjye nkasengera iki gitaramo ndetse no kubaba hafi mbagira inama.”
Aba bakobwa bari bambaye umwenda w’ishuri w’ikigo bigaho bavuga ko iki kigo cya ES-TH/ Gasogi cyaborohereje kubona umwanya wo kwitegura bagahabwa urushya mu minsi ya Weekend bakajya mu myitozo.
Dorcas yagize ati: “Kuza twambaye umwenda w’ishuri twashatse kwereka ababyeyi n’abandi ko gukora umuziki uri n’umunyeshuri bishoboka.”
Murindahabi ufasha aba bahanzi yagize ati: “Ndashimira ikigo bigaho cyemeye kujya kibarekura buri weekend bakajya mu myitozo ndetse na nyuma y’ibizamini babahaye uruhushya rwo kuza kwitegura, bamaze amaze 3 bitozanya n’abazabacurangira.”
Iki gitaramo kizayoborwa na Aline Gahongayire afatanyije na Apôtre Alice Mignone, ibintu M. Irène avuga ko bifite igisobanuro cyabyo kuri iki gitaramo.
Ati: “Twemere neza ko u Rwanda rwumva neza imbaraga z’umugore ni na byiza ko natwe tubiha agaciro muri iki gitaramo muzabona imbaraga zabo ni muhagera.”
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatandatu taliki 24 Ukuboza muri Camp Kigali guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.



Alphonse NZABAGERAGEZA says:
Ukuboza 22, 2022 at 7:32 amNI BYIZA KO BATEKEREJE GUHA NOHELI ABANYESHURI BABAGABANYIRIZA IBICIROI MANA IKOMEZE IBAGURIRE IMPANO