Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bafashije abanyeshuri bagizweho ingaruka n’intambara

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bafashije abanyeshuri bagizweho ingaruka n’intambara

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakar mu gihugu cya Sudani y’Epfo, bafashije abanyeshuri bagizweho ingaruka n’intambara.

Bahawe ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku, ni igikorwa cyabaye ku wa Kane taliki ya 24 Gashyantare kibera mu nkambi ibamo abo abanyeshuri aho bacungiwe umutekano n’abapolisi b’u Rwanda.

Ubwo bufasha bwahawe abanyeshuri bugizwe n’amakaye agera ku 2,880 n’amakaramu ndetse amasume 1,150 yahawe abatishiboye 1,400.

Muri iki gikorwa kandi habaye umuhango wo gushyikiriza uturima tw’igikoni abagore bari muri iyi nkambi, utu turima nat wo twubatswe n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo. Aba bagore bigishijwe uko bazajya biyubakira uturima tw’igikoni kugira ngo bajye bahinga imboga baboneze imirire.

Abapolisikazi kandi bigishije abana b’abakobwa ibijyanye n’isuku y’umwana w’umukobwa, kwirinda inda z’imburagihe no gushyingirwa bakiri abana ,banahuguriwe ku kamaro ko kwiga.

Umuyobozi w’ishami ry’abapolisi 240 bari mu butumwa muri iyi Ntara ya Upper Nile i Malakar ,Chief Superintendent of Police (CSP) Faustin Kalimba aganiriza aba banyeshuri n’ababyeyi babo yabakanguriye kunga ubumwe bagafashanya.

Yagarutse ku ndwara zituruka ku biyobyabwenge kimwe mu bintu bigiraho ingaruka ku rubyiruko muri Malakar na Sudani y’Epfo muri rusange.

CSP Kalimba yagize ati: “Tutitaye ku bibazo mugenda muhura nabyo mugomba kugira icyizere kandi binyuze mu kwiga. Ababyeyi mugomba gufasha kandi mugashyigikira abana banyu bakajya kwiga, mukarinda abana b’abakobwa gushyingirwa ku gahato kuko ni uguhohotera ikiremwa muntu. Mubategurire ahazaza habo heza.”

Yabashimiye uburyo  babafasha mu mirimo yo kubungabunga amahoro bashinzwe. Yavuze ko ubwo bufasha ari ikimenyetso cy’Abanyarwanda mu gushishikariza abana kujya mu ishuri no kugira isuku cyane cyane abakobwa ndetse no gukoresha neza ubutaka mu kwihaza mu biribwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44