U Rwanda na Bahrain byiyemeje ubufatanye mu ikoranabuhanga

U Rwanda na Bahrain byiyemeje ubufatanye mu ikoranabuhanga

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwasinyanye amasezerano n’Urwego Ngazuramikorere mu Ikoranabuhanga n’Itumanaho mu Bwami bwa Bahrain, agamije guhanahana amakuru mu birebana n’amategeko agenga urwego rw’itumanaho no guteza imbere umuco wo gupigana muri uru rwego.

Ayo masezerano yasinyiwe mu Nama Mpuzamahanga y’Ikigo Mpuzamahanga k’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) itegura gahunda yagutse kizagenderaho mu gihe cy’imyaka ine, bikaba bivuze ko kuri ubu harimo kwigwa kuri gahunda zizagenderwaho kuva mu 2024, kugeza mu 2027.

Ni amasezerano asinywe mu gihe u Rwanda n’u Bwami bwa Bahrain byishimira umubano uzira amakemwa byubatse mu myaka ikabakaba 25 ishize. Umubano w’ibihugu byombi mu bya dipolomasi watangijwe ku mugaragaro guhera taliki ya 2 Werurwe 1998, ndetse hakaba hakomeje gushyirwa imbaraga mu nzego zitandukanye zigamije kurushaho kuwunoza no kuwubyaza umusaruro ufitiye inyungu ibihugu byombi.

Ambasaderi w’u Rwanda Muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), yashyikirije Umwami Nyiricyubahiro Hamad bin Isa Al Khalifa, impapuro zimwemerera guhagararira Igihugu cye mu Bwami bwa Bahrain ku ya 16 Nyakanga 2021.

Muri iyo nama ya ITU (PP 2022) yatangiye ku wa Gatatu, u Rwanda ruhagarariwe n’itsinda ry’impuguke mu by’ikoranabuhanga n’itumanaho rirangajwe imbere na Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya Ingabire M. Paula.

Uretse gusinyana amasezerano n’Urwego Ngenzuramikorere rw’Ubwami bwa Bahrain, itsinda rihagarariye u Rwanda muri iyo nama ryanakoze ibirori bigamije ubukangurambaga bushihikariza abanyamuryango gutorera u Rwanda kwinjira mu Nama Nkuru ya ITU muri manda y’imyaka ine izahera mu 2023 kugeza 2026.

Uwo muhuro w’ubukangurambaga wanabaye amahirwe yo gusangiza ibihugu n’abafatanyabikorwa batandukanye, urugendo u Rwanda rumaze gukora mu bijyanye no kwimakaza ikoranabuhanga, ndetse n’icyerekezo rufite.

Iyi nama yitezwe kumara ibyumweru bitatu iteraniye i Bucharest muri Romania yitabiriwe n’abasanga 2000, ikaba yatorewemo Umunyamabanga Mukuru mushya wa ITU Bogdan-Martin, ubaye umugore wa mbere ugiye kuri uyu mwanya mu myaka 157 ishize.

Hanatowe umwungirije ari we Tomas Lamanauskas, bombi bakazatangira manda yabo ku ya 1 Mutarama 2023.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44