Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), CG Evariste Murenzi, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gacaca, mu Karere ka Musanze, mu gikorwa cyo gutera ibiti bigamije kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, mu muganda usoza ukwezi wahariwe gutera ibiti, wabereye mu Kagari ka Kabirizi, aho CG Murenzi yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Berwa Marie Grâce.
Muri iki gikorwa, Urwego rwa RCS, binyuze mu igororero rya Musanze, rwatanze ingemwe 12 511 z’ibiti, zatewe ku nkengero z’imihanda ireshya na kilometero 13,5 yo muri uyu murenge, hagamijwe kongera ibiti bifata ubutaka no kurwanya ibutwara.
CG Evariste Murenzi yasabye abaturage kuzita ku biti byatewe, bakabirinda kwangizwa kugira ngo bikure kandi bizagire uruhare mu kurengera ubutaka.
Yagize ati: “Baturage beza, murasabwa gukomeza kwita no kurinda ibiti byatewe uyu munsi, namwe mwagizemo uruhare hamwe n’ubuyobozi bubakunda. Ibi bizabafasha gukomeza kurinda ubutaka bwacu bukomeje gutwarwa n’isuri, bukagera mu Misiri na Etiyopiya, bo bagasarura twebwe tugasigara ku manga.”
Yakomeje avuga ko kubungabunga ibidukikije no gufata neza ubutaka ari ingenzi mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu burambye.
Ati: “Kubungabunga ibidukikije, harimo ibyo biti no gufata neza ubutaka, ni imwe mu nzira zituma abaturage babaho neza, mu mahoro no mu bukungu burambye.”
Yashimangiye ko kurinda ibiti byatewe ari inshingano za buri wese, cyane ko abaturage ari bo bazungukira mu musaruro wabyo, bikaba n’umusanzu mu kurengera ibidukikije.
Abaturage bishimiye ko bazabyaza umusaruro ibiti byatewe
Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bashimye ko ubuyobozi butabagezaho ingemwe gusa, ahubwo bunabafasha kuzitera mu mirima yabo, kuko nyuma yo gukura ari bo bazabyaza umusaruro.
Dukuzumuremyi Théogène, ufite imyaka 65, avuga ko mu myaka yashize atigeze abona abayobozi bifatanya n’abaturage gutera ibiti mu mirima yabo, ngo nyuma babireke ari bo babyaza umusaruro.
Yagize ati: “Ubu ibintu bimeze neza, kuko buri mwaka tugira amahirwe yo kubona ingemwe kandi nyinshi, ubuyobozi bukaza kuduterera mu mirima, izindi bakazitera ku nkengero z’imihanda. Iyo ibi biti bimaze gukura, ni twe tubisarura. Mu myaka ya 1980 twajyaga mu muganda tugatera amashyamba kuri hegitari nyinshi, ariko umuntu yajyaga gutema igiti akacibwa amande cyangwa agafungwa.”
Yongeyeho ati: “Uyu munsi igiti cyatewe mu murima wanjye ni njye uzabyaza umusaruro. Ibyo bituma turushaho kugira ubushake bwo kubifata neza.”
Uyu muturage avuga ko kuba abaturage bafite uruhare mu gutera ibiti kandi bakaba ari bo bazabyaza umusaruro ibizakura mu mirima yabo bibongerera ubushake bwo kubibungabunga.
Mbonyinshuti Emmanuel na we avuga ko imiterere y’ubutaka bwo ku misozi miremire yo muri uyu murenge ituma bwibasirwa n’isuri, bityo ibiti bikaba ingenzi mu kuburinda.
Yagize ati: “Ubutaka bwo ku misozi yacu bworoshye gutwarwa n’isuri, kandi iyo misozi irahanamye. Ibi biti bije kwiyongera ku byo twari dusanganywe. Tuzakomeza kubifata neza, kuko aho igiti gishinze imizi mu butaka kirabukomeza, bityo amazi y’imvura ntatware igitaka ku buryo bworoshye. Dushimira abayobozi bakomeje kwita ku muturage, bakamuterera ibiti kandi bakamufasha kubibungabunga.”
RCS ivuga ko ibikorwa byo gutera ibiti biri mu ngamba zayo zo guhindura imyumvire ku kubungabunga ibidukikije. Ibi bijyana no kugabanya ikoreshwa ry’inkwi mu bikorwa byayo, aho yitabaza gaz mu rwego rwo kurengera amashyamba.
Ibiti bigira uruhare mu kurwanya isuri kuko imizi yabyo ifasha gukomeza ubutaka, mu gihe amashami n’ibibabi bigabanya imbaraga z’ibitonyanga by’imvura n’umuvuduko w’amazi atemba ku butaka.
Gusa kugira ngo ibi bikorwa bigere ku ntego, bisaba ko ingemwe ziterwa ahabugenewe, zikitabwaho kugeza zikuriye kandi zikavomererwa igihe bikenewe.
Uruhare rw’abaturage mu kurinda ibiti batewe no kubyaza umusaruro ibibafitiye akamaro ni ingenzi kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije bitarangirira ku muganda, ahubwo bikomeze kuba umuco wa buri munsi.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE