Abanyeshuri 6 bapfuye abandi 97 barakomereka nyuma y’iturika ry’ibisasu ryabereye mu nzu iri hafi y’ishuri bigagamo riri mu gace ka Andar Ser mu Ntara ya Kunar, mu Burasirazuba bwa Afghanistan.
Iri turika ryabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, ahagana saa yine za mu gitondo nkuko byemejwe n’ubuyobozi.
Ikinyamakuru, Aljazeera cyatangaje ko Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri iyo Ntara,Mawlawi Sami-ul-Haq, yavuze ko inzu yaturitse yari iy’abantu bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bakaba barayibikagamo ibisasu bya dinamite bakoreshaga muri mu kumena ibitare n’ahantu hakomeye mu gihe cy’ubucukuzi.
Ku rundi ruhande umuyobozi w’ibitaro byo mu Ntara ya Kunar, Mawla Dad, yavuze ko imibare y’abapfuye n’abakomeretse yatangajwe ari iy’agateganyo kuko bashobora kwiyongera.
Nubwo nta yandi makuru arambuye aratangazwa ku byateye iryo turika ariko amatsinda y’abashinzwe iperereza yo mu Ntara ya Kunar batangiye iperereza.
Iri turika ribaye nyuma y’amezi make habaye ikindi gitero cya gerenade cyagabwe ku kigo cy’amashuri mu murwa mukuru Kabul, muri Kanama 2026, aho abana barenga 40 bari hagati y’imyaka 9-14 bakomeretse.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE