Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside 

Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside 

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro byibanze ku gitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyanditswe n’Umusuwisikazi Anne Emery-Torracinta, kikaba cyaragarutse ku ruhare n’imyitwarire y’u Busuwisi ku Rwanda hagati ya 1950 na 1994.

Ibyo biganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu, aho Jeannette Kagame yari umushyitsi mukuru.

Icyo gitabo cyiswe Dans l’ombre du génocide des Tutsi. La Suisse et le Rwanda 1950–1994, gifite amapaji 547, kigaragaza imyitwarire y’u Busuwisi mu gihe cyabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko uko icyo gihugu n’ibindi byirengagije ibyaberaga mu Rwanda, ntibigire icyo bikora mu gihe Abatutsi bicwaga mu bwicanyi bwagiye buba kuva mu 1963 kugeza kuri Jenoside yo mu 1994.

Mu gusobanura ibikubiye muri icyo gitabo, Anne Emery-Torracinta yagaragaje ko u Busuwisi bwari bufite amakuru ku miyoborere mibi n’ibikorwa byo gutoteza Abatutsi mu Rwanda, ariko ntibugire icyo bukora ngo bigire icyo bihinduraho.

Yavuze ko nubwo u Busuwisi butagize uruhare rutaziguye muri Jenoside, hari ibikorwa n’imyitwarire yabwo byagize uruhare mu gutuma Jenoside ibaho.

Ati: “U Busuwisi ntabwo bwagize uruhare muri Jenoside, ariko bwakoze ibikorwa byayigejejeho. Nkimara kuba umwarimu w’amateka, nigishije abanyeshuri banjye ko Jenoside atari impanuka, ahubwo ari ikintu kibanza gutegurwa.”

Yibajije impamvu abadipolomate b’u Busuwisi boherejwe mu Rwanda inshuro nyinshi, barimo n’umujyanama wihariye wa Perezida, batigeze bafata ingamba zigaragaza ubushake bwo guhagarika ibikorwa byakorwaga byibasira Abatutsi.

Ati: “U Busuwisi ntibushobora kuvuga ko butari bubizi igihe ibyo bikorwa byakorwaga. Bwari buzi ibyabaye mu 1963, ariko mu 1994 bwahisemo guceceka no gufunga amaso.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yashimangiye ko icyo gitabo ari ingenzi kuko kigaragaza uruhare rw’amahanga mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Ibikubiye muri iki gitabo ni ibikorwa bigaragaza gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside mu 1994. Ku rupapuro rwa 463, Anne yemeza ibi bikurikira: Guhera mu 1964 hari icyagombaga gukorwa ku miryango y’Abatutsi bari barahungiye mu mahanga.”

Umwanditsi Anne yasobanuye ibikubiye mu gitabo yanditse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17