Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere

Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere

Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0, ifata umwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda 2026/27.

Uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2026, kuri Kigali Pelé Stadium

Rayon Sports ni yo yatangiye neza umukino bidatinze ku munota wa 7 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Muderi Akbar ku mupira mwiza Muhoza Daniel yamuhaye ari mu rubuga rw’amahina, ahita awushyira mu rushundura.

Nyuma y’iminota ibiri, Kiyovu Sports yashoboraga kwishyura ariko umupira Lola Kanda Moïse yateye n’umutwe unyura hejuru y’izamu.

Ku munota wa 12, Junior Kameni yibwiraga ko atsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri, ariko asifurwa gukorera ikosa Mbonyingabo Régis.

Muderi Akbar wari umaze guhusha uburyo bwiza bw’igitego ku mupira Rayon Sports yazamukanye yihuta, yongeye kugerageza amahirwe ku munota wa 21, ariko umupira yahinduye imbere y’izamu ukurwamo n’umunyezamu James Bienvenue Désiré Djaoyang.

Junior Kameni na we yateye umupira unyura ku ruhande rw’izamu, mbere y’uko Cherif Bayo agerageza ishoti rikomeye ku munota wa 28, rikurwamo n’umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.

Kiyovu Sports yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri, yiharira umupira ndetse ikomeza gusatira ishaka igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 54, Bukuru Christophe yasimbuye Uwimana Yakubu, mbere y’uko Kirongozi Richard atera umupira wakuwemo na Dande Junior nyuma y’iminota ibiri.

Rayon Sports yabonye uburyo buke bwo kongera umubare w’ibitego, aho Nshuti Didier yateye umupira n’umutwe unyura ku ruhande rw’izamu, mu gihe ishoti rya Muderi Akbar ryafashwe na James Désiré.

Ku munota wa 67, Kiyovu Sports yakoze impinduka Hakim Hamiss na Mugisha Didier basimbura Cherif Bayo na Lola Kanda Moïse

Izi mpinduka zongereye imbaraga mu busatirizi bwa Kiyovu Sports harimo umupira watewe na Kagayo Shaban wakubise umutambiko w’izamu, widunda imbere y’umurongo waryo.

Ishimwe Jean René, Hakim Hamiss, Mbonyingabo Régis na Kirongozi Richard na bo bagerageje amahirwe yo kwishyurira Kiyovu Sports, ariko imipira bateye inyura ku ruhande rw’izamu.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0, ifata umwanya wa kane n’amanota 15 mu gihe Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa karindwi n’amanota 13.

Muderi Akbar yishimira igitego cyabonetse ku munota wa karindwi
Issa Djiguiba ahanganiye umupira na Ntwali Asman wa Kiyovu Sports
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  3. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  4. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17
  5. Meya wa Huye yijeje kunoza ibikorwa remezo by’imihanda aho bitari 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:06