Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11

Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11

Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Radiyo Kiss FM yari amazeho imyaka 11, ashimira ubuyobozi bwayo bwamugiriye icyizere bukamuha umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwe, ndetse n’abo bakoranye muri icyo gihe.

Uyu munyamakuru wamenyekanye cyane mu kiganiro Mid-Day Show cyatambukaga kuri Kiss FM, yashyize hanze itangazo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, yemeza ko yafashe icyemezo cyo gusezera kuri iyi radiyo.

Yagaragaje ko mu myaka 14 amaze mu mwuga w’itangazamakuru, Kiss FM yabaye urubuga rwamufashije kugera ku bantu benshi atari asanzwe azi imbonankubone, ariko akaba azahorana mu mutima.

Yagize ati: “Mu myaka 14 ishize natangiye itangazamakuru ntazi uko bizahindura ubuzima bwanjye. Uyu munsi nafashe icyemezo cyo gusezera kuri Kiss FM. Radiyo yambereye nk’urugo, umuhamagaro n’ikiraro cyampuje n’abantu ntazi imbonankubone, ariko nzahora nzirikana.”

Nubwo atatangaje ibyo agiye gukora nyuma yo kuva kuri iyi radiyo, Antoinette Niyonagira yashimiye abakunzi be batahwemye kumutega amatwi, anagaragaza ko nubwo ahagaritse by’agateganyo kuvugira kuri mikoro, ijwi rye ritazimira.

Antoinette Niyongira yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu 2011 kuri Radio Isango Star, aho yakoraga ikiganiro Isango Relax Time cyakunzwe n’abatari bake. Icyo kiganiro yagikoranye na Michelle Iradukunda, ubu ukorera RBA, bakaganira ku ngingo zitandukanye ndetse bakanacuranga indirimbo zo mu ndimi z’amahanga.

Mu 2013, yavuye kuri Isango Star yerekeza kuri Radio na TV10, na ho ahava mu 2015 ajya kuri Kiss FM, ari na yo yari amazemo imyaka 11.

Uretse akazi k’itangazamakuru yakoraga kuri Kiss FM, Antoinette Niyongira afite n’umuyoboro wa YouTube akoresha yigisha abantu gutegura amafunguro atandukanye.

Antoinette Niyongira yashimiye abafana be babanye akorera Kiss Fm
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  2. Meya wa Huye yijeje kunoza ibikorwaremezo by’imihanda aho bitari 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:06
  3. Perezida Zelensky ababajwe n’ubushuti bwa Trump na Putin 27 Ugushyingo 2026 Saa 14:29
  4. RDF na UPDF byiyemeje kunoza imikoranire mu gucunga umutekano ku mipaka 27 Ugushyingo 2026 Saa 14:18
  5. U Rwanda rwihanganishije Misiri yapfushije abantu 31 mu nkongi 27 Ugushyingo 2026 Saa 12:09