Umuyobozi mushya w’Akarere ka Huye, Nshimiyimana Védaste, yavuze ko kunoza ibikorwaremezo by’imihanda biri mu byo ashyize imbere muri manda y’imyaka itanu (2026-2031), kugira ngo abaturage boroherezwe ingendo kandi umujyi ukomeze kwaguka.
Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Huye, by’umwihariko mu Mirenge iri mu mbago z’Umujyi wa Huye, bagaragaza ko hakiri ikibazo cy’imihanda idakoze neza, ibabuza kugenderana n’abo mu yindi mirenge, cyane cyane mu bihe by’imvura.
Abaturage baganiriye na Imvaho Nshya bagaragaje icyizere bafitiye ubuyobozi bushya, bavuga ko biteze ko buzashyira mu bikorwa imigabo n’imigambi bwabemereye, irimo no kubagezaho ibikorwaremezo bikenewe.
Habyarimana Alexis, utuye mu Murenge wa Huye akaba atwara abagenzi kuri moto, yavuze ko bishimiye abayobozi bashya kuko babigizemo uruhare mu kubatora, bityo bakaba bizeye ko bazabakorera.
Ati: “Twishimiye abayobozi bashya batowe tubigizemo uruhare kuko abari bagize inteko itora ni abo twatoye iwacu mu midugudu. Twizeye ko imigabo n’imigambi batubwiye bazayishyira mu bikorwa, harimo no kuduha ibikorwaremezo birimo n’umuhanda Gahenerezo-Huye, kuko abayobozi bacyuye igihe bari barawutwemereye.”
Yakomeje avuga ko kutagira umuhanda ukoze neza bibangamira ingendo, cyane cyane mu gihe cy’imvura, aho abamotari bahura n’imbogamizi zo gutwara abagenzi kubera ubunyerere. Yongeyeho ko n’abanyamaguru bakoresha uwo muhanda bakunze kunyerera bakagwa.
Aganira na Imvaho Nshya, Meya Nshimiyimana yavuze ko ubuyobozi bushya bwiyemeje gushyira umuturage ku isonga, bukazakomeza ibikorwa by’iterambere byatangiye, by’umwihariko ibikorwaremezo by’imihanda.
Ati: “Icyo dushyize imbere ni ugushyira umuturage ku isonga. Ibikorwaremezo by’imihanda turabizi ko hari aho bitari, ariko tuzakomereza aho abandi bari bagejeje kuko hari ibyari byaratangiye gukorwa.”
Yavuze ko iterambere ry’Umujyi wa Huye na ryo riri mu by’ingenzi ubuyobozi bushya buzibandaho, ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, cyane ko hari imirenge iri kwagukiramo umujyi.
Ati: “Iyo umujyi urimo kwaguka, hahinduka ibintu byinshi, cyane ko hari ibyo abaturage baba batamenyereye. Tuzabahuza n’amahirwe ahari kandi tuzanahanga imirimo, ku buryo imiryango ikennye izafashwa kwikura mu bukene, kandi mu bikorwa byose by’amahirwe bazajya banahabwa akazi.”
Igishushanyombonera kivuguruye cy’Umujyi wa Huye gikubiyemo ibice byo mu mirenge itandatu kuri 14 igize Akarere ka Huye. Iyo mirenge ni Ngoma, Tumba, Mukura, Huye, Mbazi na Ruhashya.
Iterambere ry’Umujyi wa Huye riri no muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST2 (2024-2029), rishyirwa mu bikorwa binyuze muri Gahunda y’Iterambere ry’Akarere ka Huye (DDS2 2024-2029).
Iyi gahunda igamije guteza imbere Huye nk’Umujyi wunganira Kigali (Secondary City), utangiza ibidukikije, ukaba igicumbi cy’ubumenyi, umuco, ubukerarugendo n’ubuhinzi bw’umwuga.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE