Umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wageze ku bantu 12 021 mu gihe abamaze guhitanwa na cyo ari 5 904, na ho inzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa bakomeje kugorwa no kugikumira.
Iyi mibare yashyizwe ahagaragara ku wa 26 Ugushyingo 2026, igaragaza ko iki cyorezo gikomeje gukwirakwira nubwo hashyizweho ingamba zo kugihashya.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) agaragaza ko iki cyorezo cyatewe n’ubwoko budakunze kuboneka bwa virusi ya Ebola buzwi nka Bundibugyo, cyatangajwe bwa mbere hagati muri Gicurasi 2026 mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya RDC.
Kuva icyo gihe, cyakomeje gukwirakwira kigera mu ntara umunani muri 26 zigize iki gihugu.
Imbogamizi zikomeye mu guhangana n’iki cyorezo zirimo gutinda kumenya abantu banduye, umutekano muke uterwa n’intambara n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’intege nke z’imikorere ya serivisi z’ubuzima.
Ikindi gihangayikishije inzego z’ubuzima ni uko abantu benshi bashya bandura bataba bazwi nk’abigeze guhura n’abarwayi ba Ebola bari baramenyekanye.
Imibare yatangajwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo (Africa CDC) mu ntangiriro z’uku kwezi, igaragaza ko 15% gusa by’abandura bashya ari ari bo baba bazwi n’inzego z’ubuzima nk’abahuye n’abarwayi. Ibi bigaragaza ko hakiri uruhererekane rurerure rw’ubwandu rutaramenyekana, bikagora gukurikirana no guhagarika ikwirakwira ry’iyi virusi.
Ikindi kibazo ni uko ubu bwoko bwa virusi ya Ebola, Bundibugyo, nta rukingo cyangwa imiti yihariye byemewe mu kuyirwanya biraboneka.
Iki cyorezo kimaze kuba icya kabiri gikomeye ku Isi mu mateka ya Ebola, kikaba n’icyahitanye abantu benshi nyuma y’icyabaye mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba hagati ya 2014 na 2016.
Icyo gihe, abantu barenga 28 600 baranduye, ababarirwa mu 11 000 barapfa.
Reuters inavuga ko isesengura ry’amafoto yafashwe n’ibyogajuru ryagaragaje ko umubare w’abapfuye watangajwe na Leta ya RDC ushobora kuba uri munsi cyane y’uw’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu duce tubiri twibasiwe cyane.
Ibi byerekana ko ingorane zo guhangana na Ebola muri RDC zitagarukira ku bwinshi bw’abandura gusa, ahubwo zinarimo ibibazo by’umutekano, ubushobozi buke bwo gukurikirana abanduye n’imbogamizi mu kumenya neza uko icyorezo gihagaze.
Inzego z’ubuzima ziracyafite akazi gakomeye ko kumenya abantu bose banduye, gukurikirana abahuye na bo no gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi kugira ngo ikwirakwira ry’iki cyorezo ribashe gucogozwa.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE