Mu Rwanda hatangijwe urubuga rw’igihugu ruzahuza abafite ubumuga n’abakoresha, hagamijwe kubafasha kubona akazi, kwimenyereza umwuga no kwihangira imirimo.
Uru rubuga rwiswe National Business and Disability Network (NBDN), ruzahuza inzego za Leta, abikorera, imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga n’ibigo by’amashuri makuru, kugira ngo bafatanye gukuraho inzitizi zituma abafite ubumuga batabona amahirwe angana n’ay’abandi ku isoko ry’umurimo.
Uru rubuga ruzayoborwa n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), rukazibanda ku gufasha abakoresha gushyiraho uburyo bwo gutanga akazi budaheza, kunoza aho abafite ubumuga bakorera no kubongerera ubumenyi n’ubushobozi binyuze mu mahugurwa, ubuvugizi n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.
Perezida wa NUDOR, Dr Mukarwego Beth Nasiforo, yavuze ko uru rubuga ruje gufasha abafite ubumuga kubona amahirwe y’akazi, cyane ko hari abakoresha bamaze kubaha akazi kandi bakagaragaza ubushobozi bwo kugakora neza.
Yagize ati: “Uru rubuga ruzakora ubuvugizi kugira ngo abafite ubumuga bafungurirwe amarembo y’akazi. Uyu munsi hari abantu benshi bahaye akazi abafite ubumuga kandi bari gukora akazi neza.”
Dr Mukarwego yagaragaje ko nubwo amategeko y’u Rwanda ateganya ko abafite ubumuga bagomba guhabwa amahirwe angana n’ay’abandi, imyumvire ya bamwe mu bakoresha ikomeje kuba imbogamizi mu kubaha akazi.
Ati: “Amategeko arahari kandi arabisobanura neza ko nta guheza umuntu ufite ubumuga, ariko imyumvire y’abantu ntabwo irahinduka neza. Ushobora kubona umuntu ushaka guha akazi ufite ubumuga, ariko kubera ya myumvire ukumva aribaza ati: ‘Ubundi azagashobora?’
Icyo gihe ntareba bwa bushobozi uwo muntu afite, ahubwo akareba ubumuga afite.”
Yasobanuye ko hari abakoresha bagifata icyemezo cyo guha umuntu akazi bashingiye ku bumuga afite, aho kureba ubumenyi, impano n’ubushobozi yakoresha mu kazi.
PSF igaragaza imbogamizi abakoresha bahura na zo
Umukozi wa PSF ushinzwe urubyiruko, abagore n’abantu bafite ubumuga, Annet Benegusenga, yavuze ko nubwo hari gahunda zari zisanzwe zishyigikira abikorera barimo n’abafite ubumuga, hari hakenewe ubufatanye bwagutse n’urubuga ruhuza abafite uruhare mu iterambere ry’akazi kadahabwa bose amahirwe angana.
Yavuze ko NBDN izaba umuyoboro wo gusangira amakuru, kumenya imbogamizi zihari no gushakira hamwe ibisubizo, cyane cyane ku bijyanye no guha akazi urubyiruko rufite ubumuga no kurutegura kugira ngo rubashe guhangana ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati: “Uru rubuga ni umurongo cyangwa ihuriro ry’amakuru abantu bazajya basangira, bakamenya imbogamizi zimwe na zimwe bagiye bagaragaza ko bahura na zo mu guha akazi urubyiruko rufite ubumuga cyangwa kubategura kugira ngo baze ku isoko ry’umurimo. Navuga ko uru rubuga ruzadufasha cyane nk’umuyoboro wo gusangira amakuru no kumenya ibiri gukorwa.”
Benegusenga yavuze ko hari abakoresha bashobora kugira impungenge zo guha akazi abafite ubumuga, batewe n’uko bakeka ko kuborohereza mu kazi bishobora kubasaba amafaranga menshi.
Yatanze urugero rw’umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ushaka akazi mu kigo kidafite umukozi uzi ururimi rw’amarenga, bigatuma umukoresha atekereza ko agomba gushaka undi muntu wo kumufasha kuvugana n’abandi bakozi.
Ati: “Hari utekereza ati niba ari urubyiruko akaba aje afite ubumuga bwo kutavuga, kandi muri kompanyi nta muntu uhari uzi ururimi rw’amarenga, ubwo bigasaba ko baha akazi n’umuntu ufite amarenga, ugasanga no ku ruhande rw’abakoresha si ukwanga kubaha akazi, ahubwo ukumva ko ari imbogamizi, ngo ubwo ndamuha akazi ariko ndakamuha gute?”.
Yasobanuye ko uru rubuga ruzafasha gutegura abakoresha n’abashaka akazi, kugira ngo babashe gusangira amakuru no kurebera hamwe ibisubizo byafasha buri wese kubona amahirwe akwiye.
Ishyirwaho rya NBDN rishingiye ku cyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka iterambere ridahutaza cyangwa ngo riheze bamwe mu baturage, ahubwo buri wese akabona amahirwe yo kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu.
Biteganyijwe ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye buzafasha gukuraho imbogamizi zikigaragara mu kubona akazi ku bafite ubumuga, bityo bakarushaho kubona amahirwe yo kwinjira ku isoko ry’umurimo, kwihangira imirimo no gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.
Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda hari abantu 391 775 bafite ubumuga, bangana na 3,4% by’abaturage bari bafite imyaka itanu kuzamura.
Raporo ya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) y’Ubushakashatsi ku Isoko ry’Umurimo (Labour Force Survey) yo mu 2025 igaragaza ko 29,7% by’abantu bafite ubumuga bari mu kigero cy’imyaka yo gukora, ni ukuvuga imyaka 16 kuzamura, bari bafite akazi bahembwa cyangwa bakuramo inyungu.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE