Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye urubyiruko rwa Afurika ko mu Cyerekezo 2063 yifuza ko uyu mugabane uzaba ugeze ku iterambere ushingiye ku mbaraga z’Abanyafurika ubwabo, aho gukomeza gutegereza inkunga n’ibindi bikorwa by’iterambere bituruka hanze yawo.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwitabiriye inama ya YouthConnekt, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Transformational Change” (Impinduka zizana Impinduramatwara), cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2026.
Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bahindure imyumvire yo guhora bategereje ko abandi ari bo babafasha kugera ku iterambere, ahubwo bakagaragaze ubushobozi bafite bwo kwishakira ibisubizo by’ibibazo by’umugabane wabo.
Yagize ati: “Ibibazo nk’ibyo twanyuzemo igihe kirekire, aho kugira ngo abantu bagere ku byiza bifuza kugeraho, bagomba kubanza kwemezwa n’abandi. Byaba bibabaje. Rubyiruko rwacu, mugomba kwigaragaza kugira ngo ibi bihinduke.”
Mu bibazo urubyiruko rwabajije Umukuru w’Igihugu harimo impinduka yifuza ko Afurika yaba imaze kugeraho mu 2063, umwaka wagenwe mu Cyerekezo cyo kubaka umugabane utekanye, wunze ubumwe kandi utera imbere.
Yasubije ko mu byo yifuza harimo ko Afurika yazaba ifitanye n’Isi yose imikoranire ishingiye ku buringanire no kubahana, aho Abanyafurika batazaba bagitegereje guhabwa ibyo abandi babagenera, ahubwo bafite ubushobozi bwo kwihitiramo inzira y’iterambere bifuza.
Yagize ati: “Impinduka irakenewe kandi igomba kugerwaho mu mibanire dufitanye n’ibindi bice by’Isi. Dukeneye kubona iterambere n’uburumbuke, ndetse dukeneye kubona Abanyafurika batakiri mu bihe byo guhora bategereje kwakira ibyo bagenerwa nk’inkunga. Byaba bibabaje kuko aho tugeze ubu, tumaze igihe kirekire cyane.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeje kubangamira iterambere rya Afurika ari uko Abanyafurika bagaragaza ubushobozi n’ubumenyi, ariko kugira ngo bagere ku byo bifuza bakaba bagomba kubanza kwemererwa n’abandi.
Ati: “Imyumvire nk’iyi ikwiye guhinduka, kuko bidakwiye kuba ibisanzwe ko Afurika igomba guhora isaba uburenganzira cyangwa kwemererwa n’abandi kugira ngo igire icyo ikora.”
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira uruhare mu guhindura iyo myumvire, Afurika ntikomeze gufatwa nk’umugabane ugomba guhora usaba cyangwa utegereje uburenganzira buturuka ahandi kugira ngo ugire icyo ukora.
Yibukije urubyiruko ko rukwiye kumenya ko rufite ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’umugabane no kuwuteza imbere, nk’uko n’ahandi ku isi abantu bakoresheje ubushobozi n’umutungo bari bafite kugira ngo bagere ku iterambere.
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kurushaho gukorera hamwe, rukamenya ko rufite ubushobozi n’ibisubizo bikenewe kugira ngo Afurika itere imbere.
Yasobanuye ko Abanyafurika bafite ubushobozi bungana n’ubw’abandi bantu bageze ku iterambere, haba mu guhanga udushya no gushyira mu bikorwa ibitekerezo bigamije iterambere rirambye.
Yashimangiye ko gukoresha ubwo bushobozi no gufatanya ari ingenzi mu gushakira ibisubizo ibibazo Afurika ihura na byo no kuyifasha kugera ku iterambere yifuza.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE