Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda – TI Rwanda), wagaragaje ko hari abaturage bagikomeje guhura n’ikibazo cyo kutishyurwa ingurane z’ibikorwa remezo byubakwa mu bice bitandukanye by’igihugu, bamwe bakaba bamaze imyaka ine batarahabwa ingurane zikwiye z’imitungo yabo yangijwe.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2026, ubwo TI Rwanda yamurikaga isesengura yakoze ku bibazo abaturage bahura na byo mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Muri iryo sesengura, uyu muryango wagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2026 wakiriye ibibazo 1 653 by’abaturage, birimo 1 575 byakiriwe binyuze mu mushinga wa ALAC, mu gihe 78 byakiriwe mu mushinga wa CCs.
Muri ibyo bibazo, 67 byari bifitanye isano n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije. Muri byo, 11 ni byo byakemutse, mu gihe 56 bitari byarabonerwa umuti, nubwo hari ibimaze imyaka igera kuri ine bigejejwe ku nzego bireba.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko hari abaturage bagaragaza ko bahohoterwa mu gihe ibikorwa remezo bishyirwa mu bikorwa, ariko ibibazo byabo ntibikemurwe mu buryo burambye.
Yagize ati: “Ni ingorabahizi kuko abantu bubaka ibikorwa bifitiye Igihugu akamaro nk’abakorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), abakorana n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) n’abubaka imihanda, amategeko ateganya ko mbere y’uko bubaka muri ibyo bikorwa babanza guha abaturage ingurane ikwiye, ariko ntabwo babikora hmawe na hamwe.”
Mupiganyi yanagarutse ku bibazo biterwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho hari abacukura bakangiza imitungo y’abaturage, ndetse ubucukuzi bukagera munsi y’inzu batuyemo.
Ati: “Usanga umuntu umwe ahawe ingurane y’aho acukura, ariko undi muturage begeranye akamwangiriza umutungo we kandi murabizi ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bujya hasi mu nda y’Isi, aho hari aho bunyura munsi y’inzu y’umuntu agasiga mu manegeka.”
Yavuze ko ibi biteye impungenge kuko bishobora gutuma amazu y’abaturage atenguka cyangwa akagwa, bikaba byateza impanuka zishobora no guhitana ubuzima bw’abantu.
Yongeyeho ko hari inzego zimwe zishinzwe gukemura ibyo bibazo TI Rwanda yagejejeho ibibazo, ariko zigatinda kubishakira ibisubizo birambye.
Mu bibazo byagaragajwe muri iryo sesengura, REG yarezwe n’abaturage 11 bavuga ko ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi byangije imitungo yabo, ariko ntibahabwe ingurane ikwiye.
Muri abo harimo umuturage wo mu Karere ka Nyamagabe wagaragarije TI Rwanda ko amaze imyaka ine atarishyurwa ingurane y’ibyangijwe.
Ku bijyanye na WASAC, abaturage bane na bo bagaragaje ko imiyoboro y’amazi yanyujijwe mu masambu yabo ikayangiza, ariko ntibahabwe ingurane ikwiye.
Bavuze ko iki kibazo cyabaye mu 2022, bakizezwa ko bari bwishyurwe mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, ariko imyaka ine ikaba ishize batarabona ingurane.
Muri rusange, TI Rwanda yavuze ko yakiriye ibirego 41 bijyanye n’inzu zasenywe cyangwa zangijwe n’imiyoboro y’amazi yashyizweho na WASAC.
Mu Karere ka Nyamasheke na ho abaturage bagejeje kuri TI Rwanda ikibazo cy’abacukuzi kariyeri bangiza imirima yabo, ku buryo babuze uko bahinga iyo mirima yabo mu bihembwe bibiri by’ihinga, bikomeza kubashyira mu gihombo.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni icy’abaturage bangirijwe imyaka mu gihe cyo kubaka umuhanda Gicumbi-Ngondore. Bavuze ko nubwo imyaka yabo itandukanye yangijwe n’imirimo y’uyu muhanda, mu kubishyura bahabwa ingurane y’igihingwa kimwe gusa, ibintu babona nk’akarengane.
Ku ruhande rw’Urwego rw’Umuvunyi, rwagaragaje ko ibyo bibazo bibangamiye abaturage, ruvuga ko ruzakomeza gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane bigaragara mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yagenewe inyungu rusange.
Umuvunyi Wungirije ushinzwe Gukumira no kurwanya Ruswa, Mukama Abbas, yavuze ko abayobozi bagomba kubazwa inshingano zabo, cyane cyane mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Yagize ati: “Turabibonye, turabona uko tubiganira nk’abayobozi kugira ngo turebe icyakorwa. Burya ubuzima bw’abaturage bubazwa Leta, kuvana abaturage mu manegeka ni kimwe no kumenya aho tubatuza ni ikindi. Iyo hari ibikorwa remezo ugomba kubona ingurane, kandi ijyanye n’igiciro cya none.”
Yavuze ko ibibazo by’abaturage batarishyurwa bizaganirwaho n’inzego bireba, zirimo REG na WASAC, kugira ngo bishakirwe umuti.
Ati: “Tugomba kuzabaza inzego za REG na WASAC, nabyanditse tuzaganira kugira ibyo bibazo bikemuke kuko nabonye bimaze imyaka ine.”
Mukama yasabye kandi abategura n’abubaka ibikorwa remezo kujya babanza kumenyesha abaturage imishinga igiye gukorerwa mu duce batuyemo, bakagira uruhare mu gutanga ibitekerezo no kugaragaza ibibazo bishobora kuvuka, kugira ngo ibikorwa bikorwe hitabwa ku nyungu n’uburenganzira bwabo.











Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE