CAS yasubije Sénégal igikombe cya Afurika cya 2025

CAS yasubije Sénégal igikombe cya Afurika cya 2025

Urukiko Nkemurampaka rwa Siporo (CAS) rwemeje ko Sénégal ari yo yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2025, nyuma y’impaka zari zimaze igihe hagati yayo na Maroc yari yagihawe.

Ni umwanzuro watangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, nyuma y’ubujurire bwatanzwe na Sénégal yari yajuririye icyemezo cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF] cyo kuyambura CAN yatwaye muri Mutarama 2026, ishinjwa kwikura mu kibuga umukino wa nyuma yatsinzemo Maroc igitego 1-0.

CAS yatesheje agaciro icyemezo cy’Akanama k’Ubujurire ka CAF cyo guha Maroc igikombe, yemeza ko umusaruro wavuye mu kibuga ugomba kugumaho.

Impaka zishingiye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025 wahuje Sénégal na Maroc ku wa 18 Mutarama 2026, ukarangira amakipe yombi anganya 0-0 mu minota 90 isanzwe.

Mu minota 30 y’inyongera, Sénégal yatsinze igitego ku munota wa 94, gitsinzwe na Pape Gueye, umukino urangira ari 1-0.

Mbere y’aho, habaye impaka zikomeye ku cyemezo cy’umusifuzi Jean-Jacques Ndala cyo gutanga penaliti ya Maroc. Iki cyemezo cyakurikiwe n’imvururu, bituma abakinnyi ba Sénégal bava mu kibuga mu rwego rwo kwigaragambya, nubwo nyuma bagarutse umukino ugakomeza.

Penaliti yatanzwe icyo gihe nyuma y’ikosa ryakozwe na El Hadji Malick Diouf kuri Brahim Díaz, ariko uyu Munya-Maroc ntiyabashije kuyibyazamo igitego.

Nyuma y’umukino, Maroc yajyanye ikirego muri CAF, isaba ko Sénégal ihanirwa kuva mu kibuga mu gihe umukino wari ugikomeje.

Ku wa 17 Werurwe 2026, Akanama k’Ubujurire ka CAF katesheje agaciro ibyavuye muri uyu mukino, gaha Maroc intsinzi y’ibitego 3-0, gashingiye ku ngingo ya 82 n’iya 84 z’amategeko agenga iri rushanwa.

Sénégal ntiyemeye icyo cyemezo, maze ku wa 25 Werurwe 2026 ijuririra CAS, isaba ko icyemezo cya CAF gihindurwa ndetse n’ibyavuye mu mukino bikongera kubahirizwa.

Mu miburanishirize y’uru rubanza yabaye ku wa 8 Ukwakira 2026 i Lausanne mu Busuwisi, Sénégal yagaragaje ko umusifuzi yemereye amakipe yombi gukomeza umukino ukarangira, bityo ibyemezo bye bikaba byaragombaga kubahirizwa.

Uyu mwanzuro wa CAS washimangiye ko Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo, nyuma y’icyo mu 2021 yegukanye itsinze Misiri.

Senegal yagumanye igikombe cya Afurika cya 2025 yari yambuwe na CAF
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Winnie Wa Mummy yahishuye ko King Saha yashatse kumwica 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  2. Ingabo za Uganda zahakanye kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege hafi ya Minembwe 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:16
  3. Icyo nshyize imbere ni iterambere ry’Umuturage – Meya mushya wa Huye 24 Ugushyingo 2026 Saa 15:42
  4. Imikoreshereze mibi y’imiti, imvano y’ubudahangarwa bw’udukoko 24 Ugushyingo 2026 Saa 13:04
  5. Abayobozi 36 ba Polisi barahugurwa ku miyoborere no kurwanya ruswa 24 Ugushyingo 2026 Saa 12:44