Rayon Sports yanganyije na APR FC

Rayon Sports yanganyije na APR FC

Rayon Sports yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona y’u Rwanda 2026/27 wabereye muri Stade Amahoro, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026.

‎Rayon Sports ni yo yatangiye neza umukino ihererekanya neza hagati mu kibuga bidatinze ku munota wa 12 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Issa Djiguiba ku ishoti rikomeye, umunyezamu Hakizimana Adolphe agerageje kwirambura uruhukira mu izamu.

‎Mu minota 20, iyi kipe yambara umweru n’ubururu yakomeje gukina neza ishaka igitego cya kabiri binyuze ku ruhande rw’iburyo rwanyuragaho Iradukunda Elie Tatou wari wagoye ubwugarizi bwa APR FC acenga cyane.

‎Mu minota 30, APR FC yongereye imbaraga itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura harimo umupira Dauda Yussif yahaye Amani Michel, awuteye mu izamu ntiyawuhamya neza awohereza hanze y’izamu.

‎Byasabye gutegereza ku munota wa 45, ubwo Rutahizamu William Togui, yatsindiraga APR FC igitego cyo kwishyura nyuma yo guhagarara nabi k’ubwugarizi bwa Rayon Sports.

‎Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

‎Mu igice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka Muhoza Daniel asimbura Atisso Kodjo.

‎Muri iki gice, APR FC yakomeje gukina neza ishaka igitego cya kabiri harimo umupira Memel Dao yatanze mu rubuga rw’amahina, usanga Djibril Ouattara uwushyize ku mutwe ujya hejuru y’izamu.

‎Ku munota wa 60, APR FC yakoze impinduka Uwiyaremye Fidali na Hakim Kiwanuka, basimbura Amani Michel na Memel Dao.

‎Mu minota 70, umukino wagabanyije umuvuduko umupira ukinirwa cyane hagati mu kibuga bituma n’uburyo bwo kurema igitego buba buke ku mpande zombi.

‎Iminota 10 ya nyuma yaranzwe no gusatira kw’amakipe yombi ashaka igitego cy’intsinzi ariko  bakagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.

‎Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Gikundiro yahise ifata umwanya wa cyenda n’amanota icyenda, mu gihe Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yafashe umwanya wa 12 n’amanota umunani.

‎Rayon Sports yongeye kunanirwa gutsinda APR FC kuva mu 2023.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi Rayon Sports yabanje ku kibuga
Issa Djiguiba ni we wafunguye amazamu ku munota wa 12
‎Ba kapiteni b’amakipe yombi bifotozanya n’abasifuzi
Issa Djiguiba yishimira igitego yatsinze
APR FC na Rayon Sports zanganyije mu mukino udashamaje
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Huye: Abajyanama batowe biyemeje guteza imbere umujyi wa Huye 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:19
  2. Kayonza: Abajyanama b’Akarere batowe biyemeje guhangana n’ibidindiza iterambere ry’imiryango 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:03
  3. Musanze: Bifashishije ibimene by’amacupa bakora amakaro biteza imbere 21 Ugushyingo 2026 Saa 18:26
  4. Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare basuye Akarere ka Nyagatare 21 Ugushyingo 2026 Saa 18:15
  5. Vanessa yasobanuye impamvu yatumiye Mariya Yohana muri Women Getaway 21 Ugushyingo 2026 Saa 17:41