Abaturage bo mu Kagari ka Nyamugali mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza by’umwihariko abatuye n’abakorera mu isantere y’ubucuruzi ya Gasarabwayi barashimira ubuyobozi bwumvise icyifuzo cyabo cyo gusanirwa umuhanda wari warangiritse ukabangamira imigenderanire, ubu ukaba warakozwe aho uborohereza mu mikorere yabo ya buri munsi.
Abo baturage bavuga ko umuhanda ubahuza na Nyawera n’umujyi wa Kayonza ndetse n’ibindi bice by’Akarere ka Kayonza ubu ari nyabagendwa yaba ku banyamaguru ndetse n’ibinyabiziga.
Ni nyuma y’aho umwaka ushize bari babwiye Imvaho Nshya ko wari warangiritse ndetse ukaba warabangamiraga ingendo zabo ndetse n’ubucuruzi muri rusange.
Icyo gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwabasezeranyije ko ugiye gukorwa ndetse bidatinze ibikorwa byo kuwukora byaratangiye aho ubu watunganyijwe.
Kansime Jane yagize ati: “Aho umuhanda wacu utunganyirijwe ubu i Gasarabwayi hongeye kuba hafi ku bifuza kuhagenda. Twari dufite ikibazo cyo kugera ku muhanda munini wa kaburimbo Kayonza – cyangwa Kayonza – Kagitumba kubera ko twatindaga turwana n’ibinogo ndetse n’imyobo yari yaragiye icukuka mu muhanda wacu. Kuri ubu turi mu bisubizo kuko ubuyobozi bwatwumvise bukawutunganya.”
Mwumvaneza Damien na we avuga ko abenshi biganyiraga kwerekeza i Gasarabwayi cyane iyo imvura yabaga yaguye kuko habaga habi cyane.
Ati: “Uyu muhanda utarakorwa nkuko twagiye tubigaragaza wari mubi cyane, iyo imvura yagwaga uri i Kayonza wiganyiraga gutaha kuko habaga habi cyane. Ni urugendo rurerure kugera inaha kuko bigusaba gutega ikinyabiziga. Imvura yaguye, guhagurutsa moto i Kayonza ngo ikuzane yakubaga kabiri igiciro gisanzwe.”
Akomeza agira ati: “Ibi ni nako byabaga ku muntu watekerezaga kuba yaza gusura umuvandimwe we i Gasarabwayi. Kuri ubu twishimiye ko umuhanda watunganyijwe ubu tukaba tugenda neza, nta mpungenge ko wakora ibirori hakagira abatabyitabira bashingiye ku mvune bashobora guhura nazo mu nzira. Turashima ubuyobozi cyane.”
Murwanashyaka Stanley agira ati: “Uyu muhanda wari ubangamiye ubucuruzi bwacu ariko ubu ibintu byarakemutse. Ni ikibazo cyagiraga ingaruka kuri buri wese kuko iyo umucuruzi yagezaga ibicuruzwa aha bimugoye, byatumaga ibiciro byiyongera bityo za ngaruka zikishyurwa n’umuturage. Kuri ubu isantere yacu y’ubucuruzi imeze neza aho ushobora kuhataramira uzi ko isaha n’isaha ubona uko ugera aho wifuza kugana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri, Rukeribuga Joseph asaba abaturage kugira uruhare mu kwita kuri uyu muhanda ndetse n’ibindi bikorwa remezo bagezwaho.
Ati: “Iyo abaturage bagaragaje icyifuzo Leta ikagikemura biba inyungu kuri bo no ku buyobozi kuko bubereyeho gukemura ibibzo by’abaturage. Icyo dusaba aburage rero ni ukwita ku bikorwa remezo nk’ibi bagezwaho ntibyangirike bareba. Hakenewe umusanzu wabo mu kubirinda, aho amazi ari kwangiza bakaba bayayobora bakoresheje umuganda n’ubundi buryo budasaba amikoro ahanitse, aho bikeneye izindi mbaraga nabwo ubuyobozi bukitabazwa.”
Uwo muhanda wakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere aho isoko ryo kuwukora ryahawe koperative y’urubyiruko mu rwego rwo gutanga imirimo kuri iki cyiciro.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE