Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) igaragaza ko 13,9% gusa by’imiryango ishingiye ku myemerere yagenzuwe mu Rwanda ari yo ifite amabwiriza agamije gukumira ibikorwa bitera inkunga iterabwoba, mu gihe 82,1% itigeze ihugura abakozi bayo kuri iki kibazo.
Ibi bikubiye muri raporo y’ibikorwa bya RGB by’umwaka wa 2025/2026, Umuyobozi Mukuru w’uru rwego, Dr. Uwicyeza Picard yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2026.
Iri suzuma ry’ibanze ku ngamba imiryango ishingiye ku myemerere yafashe mu gukumira iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gukwirakwiza intwaro za kirimbuzi, iz’imiti n’iz’ibinyabuzima.
Raporo igaragaza ko 22,2% gusa by’iyo miryango ari byo byujuje ibisabwa bijyanye n’aho basengera, nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga imikorere yayo. Ni mu gihe 17,5% gusa byari byarakoze isuzuma ry’ingaruka zishobora guterwa no gutera inkunga iterabwoba.
Iyi raporo kandi igaragaza ko 47% by’iyo miryango bitigeze bikora igenzura ryimbitse ku baterankunga bayo.
Ni mu gihe 12,4% gusa byakoreshaga urutonde rw’abantu n’inzego byafatiwe ibihano mu kugenzura abaterankunga, naho 11,1% bikarukoresha mu kugenzura abagenerwabikorwa.
Dr. Uwicyeza yavuze ko ubumenyi buke mu gukumira iyezandonke no kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni butuma bamwe mu bayobozi b’iyo miryango badaha agaciro ingamba zo gukumira ibyo bikorwa, nyamara ari bo bafite inshingano zo kubikumira.
Yagize ati: “Ni imiryango ihabwa amafaranga menshi kubera uko iteye n’uko ikora, hakaba hari imyumvire y’amadini amwe n’amwe ajya mu bikorwa by’ubuhezanguni.”
Yasobanuye ko hashyizweho ingamba zo gukurikirana inkomoko y’amafaranga iyo miryango ibona n’uburyo iyakoresha, harimo kuyanyuza mu bigo by’imari na banki kugira ngo hakumirwe ikoreshwa ryayo mu bikorwa bitemewe.
Yavuze kandi ko iyo miryango yagiriwe inama yo gukurikiza amabwiriza agenga ikoreshwa ry’inkunga ihabwa, kuko kutayubahiriza bishobora gutuma ifatirwa ibihano, birimo no gufungwa.
Intege nke mu miyoborere y’imiryango itari iya Leta
Raporo ya RGB yanagaragaje intege nke mu miyoborere no mu micungire y’imiryango itari iya Leta (NGOs) n’imiryango ishingiye ku mfashanyo (Foundations).
RGB yasuzumye imiryango 640, irimo 509 ishingiye ku myemerere, 88 y’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda, 18 ikorera ku rwego mpuzamahanga na 25 y’imiryango ishingiye ku mfashanyo.
Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda yagize amanota ya 65,1% mu bijyanye n’imiyoborere no kubahiriza amategeko, ariko igira 49,5% gusa mu micungire y’imari n’abakozi.
Imiryango ishingiye ku mfashanyo yo yagize amanota ari hasi kurushaho, aho yagize 39,1% mu miyoborere no kubahiriza amategeko, na 30,2% mu micungire y’imari n’abakozi.
Raporo yagaragaje ibibazo birimo kutagira inzego z’imiyoborere ziteganywa n’amategeko, ubuyobozi bwibanda ku bantu bake, amakimbirane hagati y’inzego z’imbere mu miryango, kudakora isuzuma ry’imikorere yayo, inzego z’ubuyobozi zidakora neza ndetse n’imicungire mibi y’umutungo.
Yanagaragaje ko bamwe mu bayobozi n’abakozi b’iyo miryango badafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije, cyane cyane mu miryango mito ishingira ku bakorerabushake.
Amatorero yafunzwe azongera gufungurwa ari uko yujuje ibisabwa
Mu kiganiro n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, hagaragajwe kandi ikibazo cy’amadini n’amatorero yafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa n’amategeko, ndetse n’igihe ashobora kuzongera gufungurirwa.
Umwe mu Badepite yagarutse ku muryango ishingiye ku myemerere irenga 500 yakorewe igenzura, avuga ko umubare w’iyemerewe kongera gukora ukiri muto, asaba RGB gusobanura impamvu yabiteye.
Yabajije kandi niba hari amadini n’amatorero yafunzwe yaramaze kuzuza ibisabwa, ariko akaba atarafungurirwa.
Dr. Uwicyeza yasobanuye ko mbere yo gufungura ayo matorero habanza gukorwa isesengura harebwa niba yujuje ibisabwa. Yavuze ko hari ibyo amwe muri yo asabwa bishobora gufata igihe kirekire kugira ngo byuzuzwe.
Ati: “Hari ukuvugurura inyubako bakoreramo cyangwa se gusaba impamyabushobozi z’abashumba bisaba imyaka myinshi kugira ngo ziboneke. Abasabwa ibisaba igihe kinini urumva bizasaba igihe kinini kugira ngo babyuzuze.”
Yasabye ubuyobozi bukurikirana ayo matorero gukomeza kugenzura niba hari ayamaze kuzuza ibisabwa kugira ngo afungurirwe.
Raporo kandi yagaragaje imbogamizi mu gutuma imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda yubahiriza amategeko agenga imikorere yayo.
Mu miryango 1.134 isabwa kubahiriza Itegeko No 058/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024, imiryango 975 yari yasabye icyemezo kigaragaza ko yujuje ibisabwa n’amategeko.
Muri iyo miryango 975, 179 gusa ni yo yari yarahawe icyo cyemezo mu gihe raporo yatangwaga, bigaragaza ko hakiri umubare munini w’imiryango itararangiza inzira zo kuzuza ibisabwa n’amategeko.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE