Ikawa y’u Rwanda yegukanye ibihembo 6 mu marushanwa mpuzamahanga

Ikawa y’u Rwanda yegukanye ibihembo 6 mu marushanwa mpuzamahanga

Ikawa y’u Rwanda yongeye guca agahigo yegukana  ibihembo bitandatu mu marushanwa mpuzamahanga ya ASEAN Coffee Excellence Awards (ACEA) 2026,  yahuje abakora ikawa  n’abayitunganya bo hirya no hino ku Isi.

Mu mpagararizi 10 z’ikawa u Rwanda rwari rwatanze muri aya marushanwa, 6 ni zo zahawe ibihembo, zirimo eshatu zahawe igihembo cya Platinum n’izindi eshatu zahawe icya Gold.

Igihembo cya Platinum gihabwa ikawa yabonye amanota ari hejuru cyangwa angana na 90%, mu gihe icya Gold gihabwa izabonye amanota ari hagati ya 80% na 89%.

Ibi bihembo byatangiwe mu nama mpuzamahanga yiswe ASEAN International Coffee Summit 2026, yabereye muri Singapore, kuva ku wa 4 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026, yahaye abahinzi n’abatunganya ikawa urubuga rwo kumurika umusaruro wabo, kumenyekanisha ubuziranenge bw’ibyo bakora no guhura n’abashobora kuwugura n’abandi bafatanyabikorwa muri uru rwego.

Ibihembo u Rwanda rwahawe bigaragaza intambwe rukomeje gutera mu kuzamura ubuziranenge bw’ikawa mu byiciro bitandukanye, kuva ku kuyihinga, kuyisarura, kuyitunganya no kuyitegura ngo yoherezwe ku masoko mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Claude Bizimana, yavuze ko ibi bihembo bigaragaza umuhate w’abakora mu ikawa mu Rwanda no kuyibyaza umusaruro wuje ubuziranenge ku buryo ihangana ku masoko akomeye.

Yagize ati: “Kuba ikawa y’u Rwanda yahawe ibihembo ku rwego mpuzamahanga nka ASEAN Coffee Excellence Awards bigaragaza ubuziranenge bwayo n’ubushobozi ifite. Bigaragaza ubwitange bw’abahinzi bacu, amakoperative, abayitunganya n’abayohereza mu mahanga, bigaragaza ko dukwiye gukomeza kunoza ubuziranenge.”

NAEB ivuga ko u Rwanda rukomeje gushora imari mu kuzamura ubuziranenge bw’ikawa, kunoza uburyo itunganywa, kongerera ubushobozi abahinzi no gukomeza uburyo bwo kugenzura ireme ryayo.

Abahinzi b’ikawa n’amakoperative bavuga ko ibihembo nk’ibi bibatera imbaraga zo gukomeza kubahiriza ibisabwa ku ikawa nziza, kongera ibikorwa byabo no gushaka amasoko mashya yo hanze y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Koperative Abaterankunga ba Sholi ikorera mu Karere ka Muhanga, Aimable Nshimiye, yishimiye ko ikawa yabo yahawe igihembo cya Platinum, avuga ko ari imbaraga zo gukomeza kunoza umusaruro no kwagura ibikorwa bya koperative.

Yagize ati: “Iki gihembo cyongeye kuduha imbaraga zo gukomeza gutunganya ikawa nziza no kongera imbaraga mu kwagura ibikorwa bya koperative. Kinatanga amahirwe yo kongera kumenyekana ku masoko mpuzamahanga, bikazagirira akamaro abahinzi bacu binyuze mu kubona amahirwe menshi no guteza imbere koperative.”

Uretse kuba ibi bihembo byongera kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda, binatanga amahirwe yo kuyihuza n’abaguzi, abacuruzi n’abandi bayikoramo ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko ku masoko yo muri Aziya.

Ibi kandi bibaye mu gihe hari n’amasezerano y’ubufatanye (Memorandum of Understanding) yashyizweho umukono hagati ya NAEB n’Ishyirahamwe ry’abacuruzi b’ikawa muri Singapore (Singapore Coffee Association), yashyizweho    umukono mu nama mpuzamahanga yiga ku ikawa mu bihugu bigize Umuryango w’Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya (ASEAN), izwi nka ASEAN International Coffee Summit 2026, yabereye muri icyo Gihugu kuva ku wa 4 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026.

Aya masezerano agamije gushimangira ubufatanye hagati y’inzego z’ikawa z’ibihugu byombi no gufungura amahirwe mashya y’ubucuruzi bw’ikawa y’u Rwanda muri Singapore no mu bihugu bigize umuryango wa ASEAN.

Imibare ya NAEB igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni   z’ikawa zinjije miliyoni 139,3 z’amadolari.

Aya mafaranga yiyongereyeho 20% ugereranyije na miliyoni zisaga 116 z’amadolari yari yinjijwe mu mwaka wa 2024/2025, aho hari hoherejwe toni zigera ku 21 000.

Nubwo ingano y’ikawa yoherejwe mu mahanga yiyongereyeho 9,5%, amafaranga yinjiye yiyongereyeho 20%, bigaragaza ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kongerera ikawa  agaciro ku masoko mpuzamahanga.

Ikawa y’u Rwanda  kandi mu Ukwakira 2026, iherutse guca agahigo ko kugurishwa amafaranga menshi mu cyamunara aho ikilo kimwe  cy’ikawa y’u Rwanda y’umwihariko, (specialty coffee) cyaguzwe amadolari ya Amerika 452 (hafi 670,000 Frw).

Iyo cyamunara yitwa Best of Rwanda Special Coffee Auction yabereye kuri murandasi, yahurije hamwe abaguzi n’amakoperative mpuzamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye nka Saudi Arabia, Leta Zunze Ubumwe z’Arabu (UAE), u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani n’ibindi.

Ikawa y’u Rwanda yegukanye ibihembo bitandatu mu marushanwa mpuzamahanga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abarenga 500 bapfuye, barabitswe hategerejwe kuba bazazurwa n’ikoranabuhanga ry’ahazaza 10 Ugushyingo 2026 Saa 12:19
  2. Tuff Gang igiye kongera kwigaragaza mu ruhando rw’umuziki nyarwanda 10 Ugushyingo 2026 Saa 11:50
  3. Nyagatare: Inzego z’umutekano zagaragaje ibilo 200 by’urumogi byafatanywe abarucuruza 10 Ugushyingo 2026 Saa 10:30
  4. Kenya: Yakoze App ya telefoni itabaza ivuga ko iri mu maboko y’umujura 10 Ugushyingo 2026 Saa 10:14
  5. Amavubi yerekeje muri Mali (Amafoto) 10 Ugushyingo 2026 Saa 09:40