Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yinginze Dana White uyobora ishyirahamwe ry’imikino njyarugamba (Ultimate Fighting Championship, UFC) ngo abe Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika (White House) mu by’itangazamakuru.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, ku mugoroba wo ku wa 07 Ugushyingo 2026, Trump yagize ati: “Dana azaba Umuvugizi udasanzwe kurusha abandi bose. Dana, ndakwinginze emera aka kazi.”
BBC yatangaje ko nyuma y’ubwo butumwa bwa Trump, Dana na we yahise atangaza ko azahura na Trump ku wa Mbere tariki 09 Ugushyingo 2026. Yagize ati: “Ngiye guhura na we, dufitanye inama ku wa Mbere.”
Umwanya w’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika wari umaze igihe udafite uwukoraho kuva hagati mu kwezi k’Ukwakira, ubwo Katie Zacharia yasezeraga ako kazi atakamazeho iminsi itanu.
Mu butumwa Trump yaherekeresheje amafoto y’abakinnyi batandatu bazwi muri UFC, yavuze ko White ari indwanyi ikomeye kandi ari intwari amusaba kuzazana n’abakinnyi bakomeye ba UFC kugira ngo bafatanye mu kazi, nubwo bamwe muri bo bataba bakomoka muri Amerika. Yagize ati: “Dukeneye aba bantu kugira ngo badufashe kwirwanaho.”
Dana White na we yashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto ye imugaragaza ahagaze inyuma ya podiyumu ikoreshwa mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumba cy’Ibiro bya Perezida wa Amerika, ayiherekeresha ubutumwa bugira buti: “Reka dutangire ikindi gice cy’ubuzima.”
Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Biro bya Perezida wa Amerika, Steven Cheung, na we yashyigikiye icyo cyifuzo cya Trump ndetse yifuriza amahirwe masa Dana.
Dana White ni Umunyamerika w’imyaka 57, uzwi cyane mu guteza imbere no kuyobora imikino njyarugamba, akaba ari inshuti ya hafi ya Donald Trump aho yagiye amushyigikira mu bikorwa bya politiki, mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse yanagaragaye mu muhango wo kurahira kwe muri Mutarama 2025.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE