Lionel Messi yanditse amateka mashya muri Shampiyona ya Amerika 

Lionel Messi yanditse amateka mashya muri Shampiyona ya Amerika 

Rutahizamu Lionel Messi ukinira Inter Miami yo mu Cyiciro cya Mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (MLS), yanditse amateka mashya yo kuba umukinnyi wa mbere ukina muri iyi  shampiyona wegukanye igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi inshuro ebyiri zikurikiranya.

Uyu mukinnyi yabigezeho mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ubwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakinwaga imikino ya nyuma muri shampiyona ya MLS, yasize hamenyekana amakipe azakina imikino ya kamarampaka.

Umukino wari utengerejwe wahuje Inter Miami na Charlote warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3. 

Nubwo muri ibi bitego ntacyo Lionel Messi yatsinzemo ntibyamubujije kuba umukinnyi ufite ibitego byinshi kurusha abandi.

Mu mwaka w’imikino wa 2026, aho yatsinze ibitego 26 mu mikino 31. Ni mu gihe mu mwaka wa 2025 yari yatsinze ibitego 29 mu mikino 28.

Iki gihembo yegukanye cyatumye yandika amateka yo kuba umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi inshuro ebyiri zikurikiranya muri iyi Shampiyona.

Yakurikiwe Umunya-Croatia, Peter Musa ukinira FC Dallas uri ku mwanya wa kabiri arusha ibitego bine, n’Umwongereza Sam Surridge ukinira Nashville SC arusha ibitego bitanu.

Muri rusange Lionel Messi yabaye umukinnyi wa gatandatu mu mateka ya Shampiyona yo muri Amerika wegukanye iki gihembo nyuma ya Taylor Twellman, Chris Wondolowski, Bradley Wright-Phillips, Jeff Cunningham na Predrag Radosavljević.

Lionel w’imyaka 39 aherutse gusezerera mu ikipe y’Igihugu ya Argentine yari amazemo imyaka 21 ayikinira.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Perezida Trump yingingiye akazi uyobora ishyirahamwe ry’imikino njyarugamba  8 Ugushyingo 2026 Saa 11:33
  2. Pologne: Abantu 6 bishwe barashwe n’umugabo witwaje intwaro 8 Ugushyingo 2026 Saa 09:54
  3. Abanditsi ntibemeranya n’abavuga ko Abanyarwanda badakunda gusoma 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:55
  4. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13
  5. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27