Rutahizamu w’Umunya-Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC azamugeza mu 2028.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2026, ni bwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangaje ko yongereye amasezerano uyu mukinnyi usanzwe ari Kapiteni wayo kuva muri Nyakanga uyu mwaka.
Muri Mutarama 2025, ni bwo uyu mukinnyi ukomoka muri Burikina Faso yageze muri APR FC, asinya amasezerano y’imyaka ibiri yarimo agana ku musozo.
Kuva yahagera ni umwe mu bakinnyi bayifashije kwitwara neza dore ko yayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda cya 2024/25 n’icya 2025/26, n’ibindi bitandukanye birimo Igikombe cy’Amahoro.
Ouattara kandi yegukanye ibihembo bitandukanye birimo icy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, icy’uwatsinze ibitego byinshi muri BK Pro League 2025/26 n’ibindi.
Muri Shampiyona uyu mwaka w’imikino wa 2026/27 amaze gutsinda ibitego bibiri mu mikino itatu yakinnye
Mbere yo gukinira APR FC yanyuze mu yandi makipe nka Vitesse Arnhem yo mu Buholandi na RS Berkane yo muri Maroc.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE