RIB yerekanye abakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi  za miliyoni 20 Frw

RIB yerekanye abakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi  za miliyoni 20 Frw

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 03 Ugushyingo 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye  abantu 11 bakekwaho kwangiza ibikorwa remezo no kwiba insinga z’umuriro w’amashanyarazi zifite uburemere bwa toni imwe n’igice n’agaciro ka miliyoni zisaga  20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yasobanuye ko izo  nsinga zibwe mu buryo butandukanye mu turere turimo aka Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Kamonyi na Bugesera. 

Yavuze ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwangiza ibikorwa remezo n’ubujura, aho bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iri Kicukiro na Nyarugenge, ndetse dosiye yabo yamaze gushyikirizwa  ubushinjacyaha.

Muri abo 11 berekanywe harimo babiri bivugwa ko bakomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Umuvugizi wa RIB, yavuze ko iperereza ryagaragaje ko ubwo bujura budasanzwe kuko insinga zibwaga zambutswaga umupaka zikajyanwa mu bindi bihugu bigizwemo uruhare n’abo banyamahanga, aho umwe muri bo urugo rwe yari yararuhinduye ububiko bwazo mu gihe undi yazicuruzaga hanze.

Yasobanuye ko abakekwaho ubujura bafashwe nyuma yo gutaka kw’abaturage ku bufatanye na Polisi bagatangira gushakishwa, agira ati:“Uko ari 11 bafashwe muri rwa rwego rw’ubugenzuzi nyuma yuko abantu bagiye bataka ko bibwe insinga z’amashanyarazi; ukaba utangiye kubaka umaze gushyiramo insinga wahumbya gatoya insinga bakaziba bakazishishura bakazikusanyiriza hamwe abandi bakazijyana mu bihugu by’abaturanyi. Nyuma yo gutaka kw’abaturage twakusanyije amakuru dusanga ubwo ari ubujura budasanzwe.”

Dr. Murangira yavuze ko ubujura nkubwo busenya Igihugu kandi bukagira ingaruka ku baturage asaba Abanyarwanda kwirinda gushukwa n’amafaranga ava muri ubwo bujura, kuko kwiba insinga z’amashanyarazi ari ugusenya ibikorwa remezo kandi bihanwa n’amategeko.

Ati: “Abanyarwanda ntibakwiye gushukishwa n’ayo mafaranga bisenyera Igihugu cyabo. Abantu bumve uburemere bw’ibi bintu bazibukire. Ibi bintu byo kwiba insinga z’amashanyarazi ntabwo ari ubujura busanzwe, bifite uburemere n’ingaruka ziterwa no kwangiza ibikorwa remezo.”

RIB ivuga ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwangiza ibikorwa remezo n’ubujura.

Icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi giteganywa n’ingingo ya 224 y’Itegeko Nº 68/2018, iyo ngingo ivuga ko umuntu wese urema umutwe ugamije gukora ibyaha byibasira abantu cyangwa imitungo yabo, uwufasha gushingwa, uwuyobora, uwutegura cyangwa uwushyiramo abandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi na 10 ariko iyo ari isubiracyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 15 na 20.

Ingingo ya 166 y’itegeko Nº 68/2018 iteganya ko umuntu uhamijwe icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse ashobora guhanishwa imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ni mu gihe ingingo ya 182 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wangiza ku bushake ibikorwa remezo by’amashanyarazi bitari ibye aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu.

Insinga Ishishuye bafatanywe zirapima toni imwe n’igice
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umusaruro wo guca ibyuma ku mutekano mu Mujyi wa Kigali 3 Ugushyingo 2026 Saa 18:15
  2. P’Didy yagabanyirijwe igihe yari kuzafungwa 3 Ugushyingo 2026 Saa 16:51
  3. Abagenzuzi bize bitezweho kubaka ubugenzuzi bufite ireme mu Rwanda 3 Ugushyingo 2026 Saa 16:37
  4. Espagne: Umukinnyi yitabye Imana agonganye n’umunyezamu 3 Ugushyingo 2026 Saa 14:04
  5. FIFA igiye gutangaza inyandiko z’ingenzi mu kugurisha imigabane y’Igikombe cy’Isi 3 Ugushyingo 2026 Saa 13:46