Abahanzi barimo The Ben, Israel Mbonyi na Richard Nick Ngendahayo bitezweho kunyeganyeza BK Arena mu bitaramo bitandukanye bizaba mu mpera za 2026 no ku munsi wa mbere wa 2027, bizafasha abakunzi b’umuziki gusoza umwaka bishimye no gutangira undi bafite ibyishimo.
Mu bitaramo biteganyijwe, harimo n’icy’umuramyi Richard Nick Ngendahayo kikaba ari na cyo kizabimburira ibindi biteganyijwe kubera muri iyo nyunbako, aho azataramira abakunzi be ku wa 28 Ugushyingo 2026 mu gitaramo ‘Niwe Healing Concert’.
Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, nyuma y’icyo yakoreye i Kigali ku wa 29 Ugushyingo 2025, cyari gifite umwihariko wo kuba cyarabaye nyuma y’imyaka isaga 17 yari amaze adataramira mu Rwanda.
Kuri iyi nshuro, Richard Nick Ngendahayo azanifashisha iki gitaramo mu kumurika album ye nshya yise Mutima Vol.3, izaba igizwe n’indirimbo 11. Muri zo harimo iyitwa ‘Bizaba’ biteganyijwe ko izabanza gusohoka mbere y’igitaramo.
Undi muhanzi utegerejwe muri BK Arena ni Israel Mbonyi, uzataramira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku wa 25 Ukuboza 2026, ku munsi wa Noheli, mu gitaramo Icyambu Live Concert 5.
Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatanu, kikaba ari kimwe mu bikorwa ngarukamwaka by’uyu muhanzi bimaze kumenyekana mu bakunzi ba Gospel.
Israel Mbonyi yatangaje ko amatike yamaze kujya ku isoko, aho ibiciro bitangirira ku bihumbi 15 Frw bikagera ku bihumbi 100 Frw bitewe n’icyiciro cy’aho umuntu azicara.
Mu bandi bahanzi bateganya gutaramira muri BK Arena, harimo umuraperi Kivumbi King, uzahakorera icyo yise ‘The Evolution of Cyacyana’. Iki gitaramo azagihuza n’urugendo rw’imyaka igera mu icumi uyu muhanzi amaze mu muziki, kikaba ari amahirwe yo guhura n’abakunzi be no kubagezaho impinduka n’iterambere byaranze umuziki we. Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba Ku wa 27 Ukuboza 2026.
The Ben na we ari mu bahanzi bazatangiza abakunzi be umwaka wa 2027 utangiye, kuko azabataramira mucyo yise ‘The New Year Groove. Ni igitaramo biteganyijwe kuba tariki 1 Mutarama 2027, kikazaba ku nshuro ya gatatu mu rwego rwo kwizihiza umwaka mushya.
Kuri iyi nshuro, icyo gitaramo yagihaye insanganyamatsiko ya East African G.O.A.T, aho yifuza kuzahuza ibyamamare mu muziki byo mu Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania n’u Burundi, aho abazaturuka muri ibyo bihugu bose bazataramira muri BK Arena.
Icyiciro cya mbere cya ‘The New Year Groove’ cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025, ubwo The Ben yari mu rugendo rwo kumenyekanisha alubumu ye Plenty Love. Icyiciro cya kabiri cyabaye ku wa 1 Mutarama 2026, aho yataramanye na Bruce Melodie muri iyo nyubako nanone.
Iyi nkuru iragaragaza ko abakunzi b’umuziki usanzwe banyurwa kuko The Ben na Kivumbi bazabataramira mu gihe n’abakunda indirimbo ziramya zikanahimba Imana bazasana n’Imana binyuze mu bitaramo bibiri birimo icya Israel Mbonyi n’icya Richard Nicky Ngendahayo.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE