Abofisiye n’abasikare bato ba Santarafurika basoje amahugurwa ya Gisirikare mu Rwanda

Abofisiye n’abasikare bato ba Santarafurika basoje amahugurwa ya Gisirikare mu Rwanda

Abasirikare 254 bo mu Ngabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA) barimo aba Ofisiye n’abafite andi mapeti basoje amahugurwa y’amezi 6 y’imyitozo ya gisirikare igenerwa ingabo zo mu Mutwe Udasanzwe, icyiciro cya kabiri cya 2026. 

Ayo mahugurwa yatanzwe n’abarimu bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF), abera mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya RDF cya Nasho, mu Karere ka Kirehe.

Uyu muhango wo gusoza ayo mahugurwa wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2026, wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ari kumwe na Gen Zephirin Mamadou, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA). 

Abajenerali n’abandi basirikare bakuru bo ku mpande zombi na bo bari bitabiriye uyu muhango, kugira ngo bifatanya n’abasoje aya mahugurwa mu kwishimira iyo ntambwe ikomeye bateye mu mwuga wabo.

Aya mahugurwa yari agamije kungerera ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare abasirikare ba FACA bakora, binyuze mu mahugurwa akomeye bahawemo ubumenyi, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bikenewe kugira ngo bashobore gukora inshingano zihariye za gisirikare no gukorera mu bihe bigoye by’umutekano.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Muganga yashimiye abasoje aya mahugurwa ku bw’umuhate bagaragaje mu gihe cy’amezi atandatu yari amaze. 

Yashimye ubwitange, ikinyabupfura, kwihangana no kudacika intege byabaranze mu gihe cyose cy’amahugurwa.

Yabasabye gukomeza kubahiriza amahame y’ubunyamwuga bungutse, gukorera igihugu cyabo ubwitange no gukoresha ubushobozi bushya bungutse mu buryo buboneye kandi burangwa n’inshingano. 

Yongeye gushimangira ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza gusangiza ubunararibonye n’ubumenyi zifite izindi ngabo z’ibihugu bifitanye ubufatanye na rwo, mu rwego rwo gufatanya guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze ku mugabane wa Afurika.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za FACA, Gen. Mamadou yashimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’abarimu ba RDF, ku bw’umuhate, ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaje mu gihe cyose aya mahugurwa yamaze. 

Yagaragaje ko ubumenyi, ikinyabupfura n’ubushobozi abasirikare b’igihugu cye bungukiye muri aya masomo bizabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo neza no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n’ituze muri Repubulika ya Santarafurika.

Second Lieutenant Christ Ngboundou, umwe mu basoje aya mahugurwa, yavuze ko we na bagenzi be biyemeje gushyira mu bikorwa ubumenyi n’ubushobozi bungukiye mu Rwanda, kugira ngo barinde igihugu cyabo n’abaturage ba Repubulika ya Santarafurika.

Mu gihe cy’amezi atandatu aya mahugurwa yamaze, abitabiriye bungutse ubumenyi n’ubushobozi buhanitse mu bikorwa byihariye bya gisirikare. 

Mu byo bize harimo kurashisha imbunda nto n’izindi zizunganira, kurwana badakoresheje intwaro, kwambuka imigezi n’amazi, gusoma no gukoresha amakarita ya gisirikare ndetse n’ibikorwa byo kugera ku butaka ukoresheje indege za kajugujugu (Heliborne Operations), hamwe n’ubundi bumenyi bwihariye.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko gusoza aya mahugurwa ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubumenyi n’ubunyamwuga bw’abasirikare ba FACA. 

Yashimangiye kandi binagaragaza ubufatanye burambye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika, by’umwihariko mu bijyanye n’amahugurwa ya gisirikare, kongerera ubushobozi inzego z’umutekano no guteza imbere ubunyamwuga bw’abasirikare.

Abasirikare ba Santarafurika basoje amahugurwa ya gisirikare mu Rwanda
Uwo muhango wo gusoza ayo mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ari kumwe na Gen Zephirin Mamadou, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kicukiro: Inkongi y’umuriro yibasiye agakiriro 2 Ugushyingo 2026 Saa 18:40
  2. Uko impera z’icyumweru zagenze mu myidagaduro nyarwanda 2 Ugushyingo 2026 Saa 17:42
  3. Ese koko abashakanye bataramarana imyaka 5 ntibagabana umutungo igihe batanye? 2 Ugushyingo 2026 Saa 16:29
  4. RDB yasabye abatetsi b’umwuga kuwunoza mu guhesha ishema u Rwanda 2 Ugushyingo 2026 Saa 14:06
  5. AI yifashishwa mu gutunganya muzika mu mboni z’abawukora n’abakunzi bawo 2 Ugushyingo 2026 Saa 13:47