APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi, yuzuza intsinzi ya kabiri yikurikiranya muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026.
Ni umukino watangiye ugenda gake, bituma nta buryo bugaragara bwo kurema igitego kiboneka imbere y’izamu.
Ku munota wa 20, Etincelles yibwiraga ko yafunguye amazamu ku mupira Amani Mario, yashyize umupira mu izamu ariko umusifuzi wungirije wa kabiri, avuga ko yaraririye.
Mu minota 30, APR FC yatangiye kwinjira mu mukino igerageza uburyo bwo gutsinda igitego harimo ishoti William Togui yateye mu izamu ariko abakinnyi ba Etincelles bararyama bawukuramo.
Byasabye gutegereza ku munota wa 45+3’ ubwo William Togui yatsindiraga APR FC igitego cya mbere ku mupira mwiza Djibril Ouattara yamuhaye, awushyira mu izamu.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze Etincelles FC igitego 1-0.
Iyi kipe yakomeje gukina neza mu igice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri harimo ishoti rikomeye Mamadou Traore yateye mu izamu rikurwamo n’umunyezamu Sadiki Kasereka Masinda, umupira usanga Ishimwe Christian yongeye gusubyamo uyu munyezamu wa Etincelles arongera awukuramo.
Ku munota wa 68, Nshimiyimana Yunusu yatsindiye APR FC igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Dauda Yussif.
Mu minota 70, Etincelles yongereye imbaraga igerageza kurema uburyo bwo gutsinda igitego cyo kugabanya umwenda harimo ishoti rikomeye Kayumba Daniel yagerageje ari inyuma y’urubuga rw’amahina, rinyura hafi y’izamu gato.
Nta kindi gitego cyabonetse kugeza umukino urangiye APR FC yatsinze Etincelles ibitego 2-0, yuzuza intsinzi ya kabiri yikurikiranya muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ifata umwanya wa 10 n’amanota atandatu mu mikino ibiri imaze gukina. Irakurikira Etincelles ya cyenda n’amanota arindwi.
Indi mikino yakinwe yasize, Musanze FC yatsinze Amagaju FC ibitego 3-1, Al Hilal SC itsinda Gasogi United ibitego 2-0 naho Etoile de l’Est inganya na Gorilla FC igitego 1-1.











Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE