Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Imikino Olempike y’Urubyiruko muri Sénégal 

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Imikino Olempike y’Urubyiruko muri Sénégal 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Dakar muri Sénégal, aho yitabiriye  umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Imikino Olempike y’Urubyiruko (Dakar 2026 Youth Olympic Games), uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, kuri Stade Abdoulaye Wade.

Perezida Kagame akigera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Léopold Sédar Senghor, yakiriwe na Minisiteri w’Intebe wa Sénegal
Ahmadou Al Aminou Lo, akaba aribwitabire uyu muhango ari kumwe na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, n’abandi bayobozi batandukanye.

Iyi mikino itegurwa na Komite Mpuzamahanga Olempike (IOC), ihuza abakinnyi bakiri bato bafite impano, ahanini bari hagati y’imyaka 15 na 17, bakarushanwa mu byiciro bitandukanye bya siporo. Igamije guteza imbere indangagaciro za Olempike zirimo kuba indashyikirwa, ubucuti, kubahana no gushyira hamwe.

U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi icyenda bazitabira amarushanwa mu byiciro bitanu birimo imikino ngororamubiri, koga, gusiganwa ku magare, Taekwondo na Kung Fu Wushu.

Imikino izabera mu mijyi itatu ya Sénégal ari yo Dakar, Diamniadio na Saly, ikazageza ku wa 13 Ugushyingo 2026. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abakinnyi bagera ku 2.700, bazahatanira imidari mu byiciro 25 bya siporo, aho hazatangwa imidari mu byiciro 153.

Sénégal ibaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye ibirori by’imikino Olempike, bikaba ari n’umwanya wo kugaragaza uruhare rwa Afurika rugenda rwiyongera mu ruhando mpuzamahanga rwa siporo.

Perezida Kagame yasuye Senegal yakirwa na Minisitiri w’Intebe Léopold Sédar Senghor
Abanya-Senegal bakoze ibirori byo kwakira Perezida Kagame
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amatora: Abagore n’abafite ubumuga bishimira ijambo bahawe mu nzego zifata ibyemezo 31 Ukwakira 2026 Saa 15:41
  2. Umuhanzi Nizeyimana yatangaje icyamuteye guhimba indirimbo ‘Nizeye’ 31 Ukwakira 2026 Saa 15:00
  3. Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda ruto rutanga ingufu za ‘Nikeleyeri’ 31 Ukwakira 2026 Saa 13:06
  4. Chameleone yatangaje ko yigeze gukorera ku gitutu cya Radio na Weasel 31 Ukwakira 2026 Saa 11:59
  5. Ingimbi z’u Rwanda zasoreje ku mwanya wa 80 mu Gikombe cy’Isi ‘U15’ 31 Ukwakira 2026 Saa 11:25