USA: Abantu batatu bishwe n’indege ebyiri zagonganiye mu kirere

USA: Abantu batatu bishwe n’indege ebyiri zagonganiye mu kirere

Abantu batatu bahitanywe n’impanuka y’indege nto za kajugujugu ebyiri zagonganiye mu kirere hafi y’ikibuga cy’indege kiri muri Leta ya Oregon, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Izi kajugujugu zirimo iya Robinson R22 na Airbus zagonganiye hafi y’ikibuga cy’indege cya McMinnville Municipal Airport ku mugoroba wo ku wa 29 Ukwakira 2026.

BBC yatangaje ko nubwo hataratangazwa icyateye iyo mpanuka ariko Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege za gisivili,(FAA) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza ku mpanuka z’ubwikorezi, (NTSB) bikomeje iperereza rigamije kumenya icyayiteye.

Imwe muri kajugujugu zakoze impanuka yari iya kompanyi ya Jerry Trimble Helicopters, ikora ibikorwa byo guhugura no kwigisha abantu gutwara kajugujugu, ikorera ku kibuga cy’indege cya McMinnville Municipal Airport, ndetse mu itangazo iyi kompanyi yashyize ahagaragara, yavuze ko ibabajwe cyane n’iyi mpanuka.

Iyi kompanyi yongeyeho ko iri gufatanya n’inzego ziri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka.

Abantu batatu baguye mu mpanuka y’indege ebyiri zagonganiye mu kirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Gusubiranya ibidukikije byangiritse bisaba gukuba 3 ingamba zo kubibungabunga – ONU 30 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  2. Clapton Kibonge yishimiye uko ikinamico nyarwanda yakiriwe muri Amerika 30 Ukwakira 2026 Saa 12:03
  3. CAF yisubiyeho ku cyemezo cyo gukina CAN buri myaka ine, isubizaho ibiri 30 Ukwakira 2026 Saa 11:43
  4. The Ben na Diamond Platinumz bongeye guhura baratana ibigwi  30 Ukwakira 2026 Saa 11:23
  5. RDF yatanze ibikoresho byo kwa muganga muri Mozambique 30 Ukwakira 2026 Saa 11:16