Cristiano Ronaldo yatsinze Lionel Messi mu matora y’abafana bagaragaje igihe cyiza kurusha ibindi mu mateka ya Ballon d’Or, igihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza ku giti cye mu mupira w’amaguru.
Muri ayo matora yiswe Ballon d’Or of All Time (B.O.A.T.), abafana bahisemo Ballon d’Or, Ronaldo yatwaye mu 2008 ubwo yakinaga muri Manchester United, isiga iya Messi yo mu 2012 ku mwanya wa kabiri.
Muri aya matora, abakunzi b’umupira w’amaguru, baratora, bakareba mu bihe byose byabayeho bya Ballon D’or, bagahitamo igihe cyiza cyabayeho, cyangwa umuntu watwaye iki gihembo abikoreye cyane, cyangwa kigashimisha abafana bigaragara koko ko yari agikwiriye.
Aha rero ni ho Umunya-Portugal Cristiano yahigikiye mukeba we Lionel Messi mu matora yiswe Ballon d’Or of All Time (B.O.A.T.).
Iyi ntsinzi ishingiye ku bihe by’umukinnyi mu mwaka runaka, aho guhitamo umukinnyi urusha abandi mu mateka muri rusange. Ronaldo yegukanye Ballon d’Or ya mbere muri eshanu afite mu 2008, nyuma yo kugira umwaka w’indashyikirwa muri Manchester United.
Messi, ufite Ballon d’Or umunani, igihe cye cyiza mu 2012 cyaje ku mwanya wa kabiri muri aya matora, mu gihe Ronaldo yegukanye umwanya wa mbere.
Ibyaranze ibihe bya Ronaldo mu 2008
Mu mwaka w’imikino wa 2007-2008, Ronaldo yagize uruhare rukomeye mu gufasha Manchester United kwegukana ibikombe bibiri bikomeye birimo icya shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, n’icya UEFA Champions League.
Icyo gihe yari umwe mu bakinnyi bakomeye mu Bwongereza, aho yatsinze ibitego 31 muri Premier League, bikamugira umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iyo shampiyona.
Muri UEFA Champions League, Ronaldo yatsinze ibitego umunani mu mikino 11 yakinnye, afasha Manchester United kugera ku mukino wa nyuma yahuyemo na Chelsea, yo mu Bwongereza.
Uyu mukino warangiye amakipe anganya igitego 1-1 nyuma y’iminota 120, maze Manchester United yegukana igikombe itsinze Chelsea kuri penaliti. Ronaldo yatsinze igitego cya Manchester United mu minota isanzwe y’umukino.
Muri uwo mwaka w’imikino, Ronaldo yatsinze ibitego 42 mu marushanwa yose, anegukana igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi mu Burayi, kizwi nka European Golden Shoe.
Ibyo byamuhesheje Ballon d’Or ya mbere mu 2008, afite imyaka 23. Icyo gihe yari ahigitse Lionel Messi na Fernando Torres, wari rutahizamu wa Liverpool na Espagne, mu guhatanira iki gihembo.
Ronaldo yakomeje kwandika amateka, yegukana izindi Ballon d’Or enye mu myaka yakurikiyeho, ubwo yari muri Real Madrid.
Messi yaje ku mwanya wa kabiri
Nubwo Messi ari we umaze kwegukana Ballon d’Or nyinshi kurusha abandi mu mateka aho afite umunani, igihe cye cyo mu 2012 nticyabashije kurusha icya Ronaldo cyo mu 2008 muri aya matora.
Mu 2012, Messi yatsinze ibitego 91 mu mwaka wose w’ingengabihe, ashyiraho agahigo k’ibitego byinshi byatsinzwe n’umukinnyi mu mwaka umwe, mu marushanwa yose yakiniye ikipe ye ndetse n’ikipe y’igihugu.
Umwanya wa gatatu muri aya matora wegukanywe na none na Ronaldo kubera Ballon d’Or yatwaye mu 2017, ubwo yakinaga muri Real Madrid.
Ibyo byagaragaje uburyo aba bakinnyi bombi bakomeje kugira uruhare rukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru, aho ibihe byabo byiza byiganjemo imyanya ya mbere mu matora ya B.O.A.T.
Uko amatora ya B.O.A.T. yakozwe
Amatora ya B.O.A.T. yatangijwe mu 2026, hagamijwe guha abafana amahirwe yo guhitamo igihe cyiza kurusha ibindi mu bihe abakinnyi begukanye Ballon d’Or.
Amatora yatangiye ku wa 1 Ukwakira 2026, arangira ku wa 27 Ukwakira, ibisubizo bitangazwa ku wa 28 Ukwakira 2026. Abitabiriye basabwaga kwishyura Iyero 1 kugira ngo batore umukinnyi bahisemo, kandi bashoboraga gutora inshuro zirenze imwe.
Nk’uko urubuga rwemewe rwa Ballon d’Or rubigaragaza, abantu 5 009 batoye inshuro zirenze imwe. Muri bo, 4 665 batoye hagati y’inshuro ebyiri n’enye, 300 batoye hagati y’inshuro eshanu n’icyenda, mu gihe 44 batoye hagati y’inshuro 10 na 26.
Ni ngombwa kumenya ko B.O.A.T. atari igihembo gishya gifite igikombe gihabwa uwatsinze, ahubwo ari uburyo bwo kumenya igihe cyashimishije abafana kurusha ibindi. Nta gikombe gifatika gihabwa uwatsinze, kandi ibisubizo by’aya matora ntibihindura umubare wa Ballon d’Or abakinnyi bamaze kwegukana.
Mu rutonde rw’abahize abandi, Ronaldo na Messi bigaruriye imyanya 12 ya mbere, aho Ronaldo yaje ku mwanya wa mbere kubera umwaka wa 2008, Messi akaza ku wa kabiri kubera uwa 2012.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE