“Mwarakoze Nkotanyi”, ni ubutumwa bugaragazwa mu buryo butandukanye, aho bamwe bahitamo kugaragaza ibibari mu mutima babwandika ku myenda, abandi bakabugaragaza mu bihangano n’imbamutima zishingira ku iterambare Abanyarwanda bishimira rishingiye ku bwitange bw’abahoze mu Ngabo za RPA- Inkotanyi barwaniye kubohora u Rwanda.
Ubwo butuma bwongeye kwiganza ubwo abahoze muri RPA-Inkotanyi bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu basuraga ahantu h’ingenzi haranzwe n’amateka y’urwo rugamba no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urwo ruzinduko rw’iminsi ibiri rwabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru rwari rugamije kubibutsa amateka y’urugamba, gushimira ubwitange bwabo no kubaha icyubahiro gikwiye.
Abasirikare basezerewe bagera kuri 300 bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu ni bo bitabiriye uru ruzinduko rwateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), aho basuye ahantu hafite amateka akomeye mu rugamba rwo kwibohora harimo Kagitumba, ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, aho urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye mu Ukwakira 1990, ndetse na Gikoba n’Umulindi w’Intwari, ahantu hafite umwihariko mu mateka y’urugamba rwo kwibohora.
Uru ruzinduko rwari rugamije no guha icyubahiro abahoze mu ngabo za RPA-Inkotanyi bitanze mu rugamba rwo kubohora igihugu, rwaranzwe n’ubutwari, ubwitange no kwihangana, rukagira uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abitabiriye uru ruzinduko bagaragaje ko bishimira kuba baragize uruhare mu rugamba rwahaye Abanyarwanda amahirwe yo kubaho mu gihugu cyigenga, gifite amahoro n’umutekano.
Bashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku nkunga bakomeje guhabwa no ku ruhare bagira mu kubitaho.
Bavuze ko gusura ahantu haranzwe n’amateka y’urugamba byabafashije kongera kuzirikana urugendo banyuzemo, ingorane bahuye na zo n’ibyo baharaniye, bagaragaza ko indangagaciro zaranze urugamba rwo kwibohora zigikomeje kugira uruhare mu kubaka u Rwanda.
Nzabamwita Augustin, umwe mu bamugariye ku rugamba, yavuze ko kuba yarabonye Igihugu cye kikaba kimuhaye amahoro n’umutekano ari ishema rikomeye kuri we.
Yagize ati: “Kuba narabonye igihugu kandi nkaba ntashobora kongera kuba impunzi biranshimisha. Icyo gihe nta yandi mahitamo twari dufite. Ntitwashoboraga gusubira muri Uganda ngo batwakire; twagombaga kurwana, tugapfa cyangwa tugakira.”
Yagaragaje ko ibyo banyuzemo bitari byoroshye, ariko ko kuba u Rwanda rwarabohowe kandi rukaba rukomeje kwiyubaka ari ikimenyetso cy’uko umuhate wabo wagize akamaro.
Murigande John na we yavuze ko aticuza kuba yaragize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, nubwo rwamusigiye ubumuga. Yagize ati: “Ntabwo twicuza, kuko ntitwamugariye ubusa. Ibyo twaharaniye byagezweho kandi birakomeza.”
Yashimangiye ko kuba barabonye igihugu cyunze ubumwe, gitekanye kandi gikomeje gutera imbere bibaha imbaraga zo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ryacyo.
Iri tsinda ryari riherekejwe n’Ubuyobozi bwa RDRC, burimo Perezida wa Komisiyo, Valérie Nyirahabineza, n’Umuyobozi Wungirije, Maj. Gen. (Rtd) Jacques Nziza.
Mu butumwa bwatanzwe muri uru ruzinduko, ubuyobozi bwa RDRC bwashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku ruhare yagize mu kuyobora urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, rufite amahoro n’umutekano.
Ubuyobozi bwa RDRC bwashimiye kandi abamugariye ku rugamba ku bwitange, gukunda Igihugu, kwihangana n’umurava bagaragaje, buvuga ko uruhare rwabo rukomeje kuba igice cy’ingenzi cy’amateka y’u Rwanda n’urugendo rw’Igihugu rwo kubaka amahoro n’ubumwe.
Mu butumwa bwabagejejeho, bwagize buti: “Baduhaye igihugu cyiza, kizira amacakubiri, kizira umwiryane. Uru rugendo ni urwo gukomeza kubaha icyubahiro tubashimira.”
Uru ruzinduko ni ubwa kabiri RDRC itegura igikorwa nk’iki kigamije guha icyubahiro abahoze mu Ngabo za RPA-Inkotanyi bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Urwa mbere rwabaye muri Gicurasi 2026, mu rwego rwo gukomeza kwibuka amateka y’urugamba rwo kwibohora no gushimira abitanze kugira ngo u Rwanda rubohorwe.
RDRC iteganya ko iki gikorwa kizakomeza kugera no ku bandi bamugariye ku rugamba, kugira ngo na bo babone umwanya wo gusura ahantu haranzwe n’amateka y’urugamba, kuzirikana ibyo baharaniye no guhabwa icyubahiro gikwiye.
Uru rugendo kandi rugaragaza ko kwibuka urugamba rwo kwibohora bidakwiye kugarukira ku mateka gusa, ahubwo ko ari n’umwanya wo gushimira abaryitabiriye, kumva ubuhamya bwabo no gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, gukunda igihugu n’ubwitange mu kubaka u Rwanda.










Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE