Harry Kane yegukanye Ballon d’Or ahigitse Kylian Mbappé (Amafoto)

Harry Kane yegukanye Ballon d’Or ahigitse Kylian Mbappé (Amafoto)

Rutahizamu wa Bayern Munchen n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Harry Kane, yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya mbere, nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2025/26. 

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2026, ni bwo muri Palladium Theatre i London mu Bwongereza hatangiwe ibihembo bitangwa na France Football bigahabwa abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye, byatangwaga ku nshuro ya 70 mu mateka.

Abahanzi barimo Jorja Smith ukomoka mu Bwongereza na French Montana ukomoka muri Maroc, basusurukije abitabiriye ibirori byo gutanga Ballon D’Or biganjemo abayobozi b’amakipe akomeye, abatoza, abakinnyi ndetse n’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru.

Harry Kane w’imyaka 33, yegukanye iki gihembo ku nshuro ya mbere nyuma yo kugira umwaka mwiza w’imikino wa 2025/26. Zimwe mu mpamvu zatumye  uyu rutahizamu w’Umwongereza yegukana iki gihembo, ni uko muri uwo mwaka yatsinze ibitego 73, atanga imipira umunani yavuyemo ibindi bitego. 

Ibi byafashije amakipe ye gutwara ibikombe birimo Shampiyona y’u Budage ya Bundesliga, Igikombe cya DFB Pokal n’Igikombe cy’Igihugu ari muri Bayern Munich. Ari kumwe n’u Bwongereza yegukanye umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Harry Kane yabaye umukinnyi wa mbere w’Umwongereza wegukanye Ballon d’Or bwa mbere mu myaka 25 ishize, nyuma ya Michael Owen wayitwaye mu 2001.

Abandi Bongereza batwaye uyu mupira wa Zahabu barimo Kevin Keegan mu 1778 na 1779, Bobby Charlton mu 1966 na Stanley Matthews mu 1956. 

Kane yahigitse abarimo Kylian Mbappé, Lamine Yamal, Michael Olise, Rodri, Ousmane Dembélé, n’abandi.

Alexia Putellas ukinira FC Barcelone n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne y’Abagore ni we watwaye Ballon d’Or mu Bagore. Ni ku nshuro ya gatatu yegukanye iki gihembo nyuma yo kucyegukana mu 2021 na 2022. Uyu mwanya yawuhigitseho Temwa Chaŵinga wa Kansas City na Melchie Daëlle Dumornay wa Lyon. 

Ni ibihembo bashyikirijwe na Michael Owen wacyegukanye mu 2001 na Ronaldo Luís Nazário wacyegukanye 1997 na 2002. 

Lamine Yamal ukinira FC Barcelone yegukanye Igihembo cya ‘Kopa Trophy’ gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21. Ni igihembo yegukanye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya (nyuma ya 2024 na 2025). 

Lamine Yamal w’imyaka 19 yabaye inkingi ya mwamba muri FC Barcelone aho yatsinze ibitego 25 atanga imipira 20 ivamo ibindi mu marushanwa yose, bituma iyi kipe yegukana Shampiyona ya Espagne, Super Cup ndetse afasha Espagne kwegukana igikombe cy’Isi.

Victoria López wa FC Barcelone y’Abagore ni we wegukanye iki gihembo mu bagore ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya. 

Rutahizamu wa FC Bayern Munchen, Harry Kane na Charlyn Corral na C.F. Pachuca Femenil, bahawe igihembo kizwi nka Gerd Müller Trophy gihabwa uwatsinze ibitego byinshi.

Bukayo Saka ukinira Arsenal ni we wahawe Igihembo cya ‘Socrates Award’ gihabwa uwagaragaje ibikorwa by’ubumuntu birimo kwita ku bana bafite uburwayi butandukanye. 

Umunyezamu wa Athletic Club n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, Unai Simón yegukanye Igihembo cya Yashin Trophy nk’Umunyezamu Mwiza. Mu bagore cyatwawe na Cata Coll ukinira FC Barcelone n’Ikipe y’a Espagane.

Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Luis de la Fuente utoza Ikipe y’Igihugu ya Espagne mu bagabo, ndetse Pere Romeu utoza Ikipe ya FC Barcelone mu bagore.

Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yatowe nk’Ikipe Nziza y’Umwaka mu Bagabo ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, mu gihe FC Barcelone yo muri Espagne ari yo yahize andi makipe mu Bagore.

Ibirori byo gutanga Ballon d’Or byayobowe n’Umufaransa, Thierry Henry afatanyije n’umunyamakuru wo mu Bwongereza, Kate Scott.

Harry Kane yabaye Umwongereza wa mbere wegukanye Ballon d’Or bwa mbere myaka 25 ishize
Ubwo Kylian Mbappé yageraga ahabereye ibirori byo gutanga Ballon d’Or
Harry Kane na Alexia Putellas ni bo bakinnnyi beza b’umwaka w’imikino wa 2025/26
Luis de la Fuente utoza Ikipe y’Igihugu ya Espagne ni we watwaye igihembo cy’umutoza mwiza mu bagabo
Paris Saint- Germain yabaye ikipe nziza y’umwaka ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya
Byari ibyishimo n’amarira kuri Harry Kane nyuma yo gutangazwa ko yegukanye Ballon d’Or ya 2026
Umunya-Espagne Alexia Putellas yegukanye Ballon d’Or ya 2026 mu cyiciro cy’abagore ku nshuro ya gatatu
Ronaldo Luís Nazário ashyikiriza Harry Kane Ballon d’Or yegukanye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Chris Brown yakatiwe igifungo cy’amezi umunani asubitse 26 Ukwakira 2026 Saa 18:42
  2. Abatabona bakoreshaga inkoni z’ibiti bahawe izera zifite agaciro ka miliyoni 8,5 Frw 26 Ukwakira 2026 Saa 17:17
  3. Abarangije muri UR amasomo yo kwigisha bijeje guteza imbere ireme ry’uburezi 26 Ukwakira 2026 Saa 17:07
  4. Daddy Cassanova yiyambaje RIB kubera uwamwamamaje mu gitaramo batabivuganye 26 Ukwakira 2026 Saa 16:39
  5. Ballon d’Or: Amateka y’igihembo cyahinduye uko Isi ipima ubuhangange mu mupira w’amaguru 26 Ukwakira 2026 Saa 16:31