Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela, María Corina Machado, yasubiye muri icyo Gihugu cye nyuma y’amezi arenga 10 yari amaze mu buhungiro. Machado yemeje ko yageze muri Venezuela abinyujije ku rubuga rwa X, ku wa 25 Ukwakira 2026, agira ati: “Ndi hano. Ndi kumwe namwe.”
Nyuma yaho yerekeje mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas abantu benshi bari bahagaze ku mihanda bamupepera abandi bagaragaza ko bamufitiye urugwiro. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yabwiye abanyamakuru ku wa 25 Ukwakira 2026, ko atazi ibyo gusubira muri Venezuela kwa Machado ariko ko yifuza ko yaba atekanye.
Yagize ati: “Ntekereza ko ari umugore mwiza cyane. Yampaye Igihembo cye cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, none se ni iki kindi navuga? Nifuza ko yaba atekanye.”
Muri Mutarama, Machado yari yasuye Trump muri White House, amuha igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel yari yarahawe, icyakora, komite itanga icyo gihembo yasobanuye ko igihembo cya Nobel kidashobora kwamburwa uwagihawe ngo gihabwe undi muntu. Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yashimye uruhare rw’Igihugu cye mu biganiro bya politiki byatumye Machado ashobora gusubira muri Venezuela.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Rubio yavuze ko gusubira muri Venezuela kwa Machado mu mutekano ari umusaruro w’ibiganiro by’ubwiyunge bishyigikiwe na Amerika.
Machado, uzwiho gushyigikira demokarasi, yatsinze amatora y’ibanze mu 2023, aho yabonye amajwi arenga 90%, ariko ubutegetsi bwa Nicolás Maduro ntibwamerera kwiyamamaza mu matora ya Perezida, bumushinja uburiganya no kutubahiriza amategeko y’imisoro, ariko Machado yahakanye ibyo birego, avuga ko byari bigamije kumubuza guhatanira ubutegetsi.
Mu matora ya Perezida yo mu 2024, Edmundo González, wari ushyigikiwe na Machado, ni we wamuhagarariye ahangana na Maduro, ariko Urwego rushinzwe amatora muri Venezuela rwatangaje ko Maduro yatsinze, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko González ari we wari watsinze, bashyira n’ahagaragara kopi z’inyandikomvugo z’ibarura ry’amajwi bashingiyeho.
Muri Mutarama, Maduro yaje gushimutwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akuwe muri Venezuela, ubu akaba afungiwe i New York, aho akurikiranyweho ibyaha birimo; ibiyobyabwenge n’iyicarubozo nubwo we abihakana.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE