Israel Mbonyi, Joe Mettle mu bahembuye abitabiriye igitaramo ‘Praise Unlimited’

Israel Mbonyi, Joe Mettle mu bahembuye abitabiriye igitaramo ‘Praise Unlimited’

Igitaramo ‘Praise Unlimited’ cyahuje abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika, cyaryoheje impera z’icyumweru ku bakunzi b’indirimbo zo kuranya no guhimbaza Imana. Ni igitaramo cyasize  bamwe muri bo bakoze indirimbo bahuriyeho zizatangira gusohoka mu minsi iri imbere.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Ukwakira 2026, muri BK Arena, gitegurwa na Halal Afrika, cyitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Israel Mbonyi, Ben & Chance, René & Tracy na True Promises Ministries bo mu Rwanda.

Hari kandi Joe Mettle wo muri Ghana, Lebo Sekgobela na OnceMore Six bo muri Afurika y’Epfo, Bella Kombo na Grace Charles bo muri Tanzania, Emeka Songsz wo muri Nigeria na Evelyn Wanjiru wo muri Kenya.

Aba bahanzi basusurukije abakunzi ba Gospel bari bateraniye muri BK Arena, mu gitaramo cyahurije hamwe impano zitandukanye, hagamijwe guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana no gushimangira ubufatanye hagati y’abahanzi bo ku Mugabane wa Afurika.

Abahanzi bakoze indirimbo bahuriyemo

Kimwe mu byaranze iki gitaramo ni uko cyahaye abahanzi umwanya wo gukorana indirimbo, zizafasha ubutumwa bwabo kugera ku bantu benshi binyuze mu muziki.

Mu ndirimbo zakozwe, harimo iyo Israel Mbonyi yakoranye na OnceMore Six wo muri Afurika y’Epfo, mu gihe Ben & Chance bakoranye na Lebo Sekgobela wo muri icyo gihugu.

René & Tracy na bo bakoranye indirimbo na Joe Mettle wo muri Ghana, naho Bella Kombo wo muri Tanzania ahurira muri studio na Evelyn Wanjiru wo muri Kenya.

Emeka Songsz wo muri Nigeria na Grace Charles na bo bakoze indirimbo bahuriyemo, hiyongeraho izindi ndirimbo zakozwe n’abahanzi bitabiriye iki gitaramo.

Izi ndirimbo zitezweho gukomeza guhuza abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye, bakanagura umubare w’abakunzi b’umuziki wabo, cyane cyane binyuze mu butumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana.

Igitaramo cyahuje kuramya no kwigisha Ijambo ry’Imana

Uretse ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana byaranzwe n’indirimbo z’abahanzi batandukanye, iki gitaramo cyaranzwe kandi no kwigisha Ijambo ry’Imana.

Pastor Juliene Kabanda ni we wabwirije abari bateraniye muri BK Arena, mu gikorwa cyari kigamije guhuza umuziki n’inyigisho zishingiye ku myemerere ya Gikristo.

Praise Unlimited yabaye umwanya wo guhuza abahanzi bafite intego yo kugeza umuziki wo kuramya no guhimbazimana  ku bantu benshi, binyuze mu guhuriza hamwe impano zabo no gukora ibikorwa bihuriweho.

Halal Afrika yatangijwe mu 2016

Halal Afrika ni umushinga watangijwe mu 2016 i Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’abavandimwe bo mu muryango wa Onn hamwe n’abandi Banyafurika bari bahuje intego yo guteza imbere umuziki wa Gospel ukomoka muri Afurika.

Mu 2017, Halal Afrika yakoze igikorwa cyayo cya mbere i Baltimore muri Maryland, hanasohoka album yayo ya mbere yiswe My Best Worship.

Mu 2019, uyu mushinga wakomereje ibikorwa byawo i Victoria muri Afurika y’Epfo, hasohoka umushinga witwa The Moment.

Binyuze mu bikorwa nk’ibi, Halal Afrika ikomeje guhuza abahanzi ba Gospel baturuka mu bice bitandukanye bya Afurika, igamije guteza imbere ubufatanye no kugeza umuziki wabo ku bakunzi benshi.

Emeka wo muri Nigeria na Grace wo muri Ghana bakoranye indirimbo
Rene na Tracy bakoranye indirimbo na Joe Mettle wo muri Nigeria
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Uganda yashyiriyeho akato k’iminsi 21 ku bayinjiramo baturutse muri RDC, kubera Ebola 26 Ukwakira 2026 Saa 12:34
  2. Perezida Lula yatsinze amatora, yegukana manda ya kane muri Brazil 26 Ukwakira 2026 Saa 11:02
  3. Real Madrid yatsinze FC Barcelone, Kilyan Mbappé yandika amateka 26 Ukwakira 2026 Saa 07:49
  4. Al Hilal SC yabonye itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League 26 Ukwakira 2026 Saa 00:04
  5. Kayonza: Yafatanywe matela akekwaho kwiba azengurutswa ayikorejwe  25 Ukwakira 2026 Saa 17:21