Uganda yashyiriyeho akato k’iminsi 21 ku bayinjiramo baturutse muri RDC, kubera Ebola

Uganda yashyiriyeho akato k’iminsi 21 ku bayinjiramo baturutse muri RDC, kubera Ebola

Leta ya Uganda yashyizeho ingamba zo gukumira ikwirakwira ryindwara ya Ebola, zirimo gushyira mu kato k’iminsi 21 abaturage ba Uganda bagaruka mu gihugu bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe icyo gihugu gikomeje guhangana n’iki cyorezo.

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yashyize ahagaragara ku wa 25 Ukwakira 2026, yavuze ko nubwo icyorezo cya Ebola cyahagaritswe ku butaka bw’icyo gihugu muri Nyakanga, ibyago byo kongera kugaragara kw’ubwandu bigihari kubera ko virusi ikomeje gukwirakwira muri RDC, kandi ibi bihugu byombi bihuriye ku mupaka.

Iyo Minisiteri yatangaje ko Abanya Uganda bagaruka iwabo nyuma yo kujya muri RDC bagomba kumara iminsi 21 mu kato, bakiyishyurira ikiguzi cyibizakenerwa byose. 

Abantu bagaragaye ko bahuye n’ukekwaho Ebola na bo bashyirwa mu kato no gukurikiranwa mu gihe cy’iminsi 21 uhereye ku munsi baherukiranyeho.

Minisitiri yagize iti: “Kuba ubwandu bw’icyorezo bwahagaritswe mu gihugu ntibivuze ko ibyago byashize.”

Yongeyeho ko yakajije igenzura ry’abagenzi ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe no ku mipaka yo ku butaka, ndetse no ku mihanda yagenwe, mu rwego rwo kumenya hakiri kare abashobora kuba baranduye.

Uganda ivuga ko itakigaragaramo Ebola

Uganda yemeje ko yagaragawemo n’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo ku wa 15 Gicurasi 2026, nyuma y’uko virusi yinjiye mu gihugu ivuye muri RDC, aho abaturage bamwe bari baragiye gushaka ubuvuzi mu bitaro byo muri Uganda.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugera ku wa 28 Nyakanga 2026 iki cyorezo cyari cyamaze guhagarikwa muri iki Gihugu, nyuma y’ingamba zafashwe. Ku wa 25 Ukwakira, yavuze ko kuva icyo gihe nta wundi murwayi wa Ebola wari wongeye kugaragara muri Uganda.

Muri Kanama 2026, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na ryo ryari ryatangaje ko Uganda itakigaragaramo Ebola, nyuma y’uko abantu 20 bari bayanduye, barimo babiri bahitanywe na yo.

Abasaga 60 bari bakurikiranyweho Ebola barekuwe

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko abantu 60 bari barashyizwe ku rutonde rw’abahuye n’umugenzi wo muri Kenya wari ufite Ebola barangije gukurikiranwa mu gihe cy’iminsi 21, nta bimenyetso by’iyo ndwara bagaragaje.

Abo barimo abakozi bo ku mipaka, abo muri hoteli n’abatwara abantu bari barahuye n’uwo mugenzi mu rugendo rwe.

Minisiteri yavuze ko abo bantu barangije igihe cyagenwe cyo gukurikiranwa, bityo barekuwe, ishimira abakozi b’ubuzima uruhare bagize mu kubakurikirana no kugenzura niba bagaragaza ibimenyetso by’indwara.

Ingamba zo kwirinda ko Ebola yinjira muri Uganda

Uretse akato, Uganda yasabye abagenzi bose binjira mu gihugu, baba banyuze mu ndege, ku butaka cyangwa mu mazi, kubanza kugenzurwa n’inzego z’ubuzima no kuzuza urupapuro rurimo amakuru azifasha kubabona igihe bibaye ngombwa.

Abantu bose bagaragaje ibimenyetso bituma bakekwaho Ebola ku mipaka bazajya bajyanwa ahabugenewe kugira ngo basuzumwe kandi bafatwe ibizamini bya laboratwari.

Ku bijyanye n’ingendo hagati ya Uganda na RDC, Minisiteri yavuze ko izemerera gusa abagenzi bafite impamvu z’ingenzi, barimo abakozi b’ubutabazi n’abatwara amakamyo, na bo bagasuzumwa mbere yo kwinjira.

Abaturage ba RDC binjira muri Uganda badafite impamvu z’ingenzi zemewe bazajya basubizwa muri icyo gihugu banyuze ku mupaka ubegereye, ku kiguzi cyabo. Abanya Uganda bagaruka iwabo bavuye muri RDC bo bagomba kujya mu kato k’iminsi 21 kandi bakiyishyurira ikiguzi gikenewe.

Minisiteri kandi yatangaje ko akarere ka Kasese, gaherereye mu burengerazuba bwa Uganda, nta murwayi wa Ebola wari waragaragayemo kandi nta muntu wari warahitanwe na yo kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026.

Yasabye ibihugu byo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga gukorana na RDC mu guhashya icyorezo, binyuze mu gusangira amakuru ku gihe, gukaza igenzura ry’ubwandu no gushyigikira abaturage bo mu bice byibasiwe.

Ebola ni indwara iterwa na virusi ishobora kwandurira mu guhura n’amatembabuzi yo mu mubiri w’uyirwaye. Ishobora gutera umuriro ukabije n’izindi ngaruka zikomeye. Icyorezo kiriho muri RDC giterwa na virusi yo mu bwoko bwa Bundibugyo.

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yashimangiye ko kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026, icyo gihugu cyari kigikomeje kuba igihugu kitarangwamo Ebola, ariko ko gukumira ikwirakwira ryayo bisaba ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Venezuela: Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wari mu buhungiro yatahutse 26 Ukwakira 2026 Saa 13:05
  2. Junior Giti asanga kuba umujyanama w’umuhanzi urusha ubwamamare bisaba kwigomwa 26 Ukwakira 2026 Saa 12:52
  3. Perezida Lula yatsinze amatora, yegukana manda ya kane muri Brazil 26 Ukwakira 2026 Saa 11:02
  4. Israel Mbonyi, Joe Mettle mu bahembuye abitabiriye igitaramo ‘Praise Unlimited’ 26 Ukwakira 2026 Saa 10:45
  5. Real Madrid yatsinze FC Barcelone, Kilyan Mbappé yandika amateka 26 Ukwakira 2026 Saa 07:49