Perezida Lula yatsinze amatora, yegukana manda ya kane muri Brazil

Perezida Lula yatsinze amatora, yegukana manda ya kane muri Brazil

Luiz Inácio Lula da Silva yatsinze Flávio Bolsonaro mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida wa Brazil cyabaye ku wa 25 Ukwakira 2026, bituma yegukana manda ya kane yo kuyobora iki gihugu.

Lula w’imyaka 80 yagize amajwi 51,79%, mu gihe Flávio Bolsonaro, Umusenateri akaba n’umuhungu wa Jair Bolsonaro wahoze ari Perezida wa Brazil, yagize 48,21%, nk’uko imibare yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora ibigaragaza.

Intsinzi ya Lula ije nyuma y’uko mu cyiciro cya mbere cy’amatora Flávio Bolsonaro yari yagize amajwi 47,03%, mu gihe Lula yari yagize 45,16%. Icyo gihe, nta mukandida wari wabashije kubona amajwi ahagije kugira ngo atangazwe ko yatsinze mu cyiciro cya mbere, bituma hategurwa ikindi cyiciro cy’amatora.

BBC yatangaje ko ibyavuye muri aya matora ari ibintu bidasanzwe mu mateka ya politiki ya Brazil kuva iki gihugu cyasubirana demokarasi mu myaka ya za 1980, kuko Lula abaye umukandida wa mbere wegukanye amatora ya Perezida nyuma yo kugira amajwi make ugereranyije n’uwo bari bahanganye mu cyiciro cya mbere.

Nyuma yo gutsindwa, Flávio Bolsonaro yanze kwemera ibyavuye mu matora, asaba ko byateshwa agaciro. Yagaragaje ko atishimiye icyemezo cy’umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga cyongereye amasaha yo gutora mu duce tumwe na tumwe.

Ayo masaha yongerewe nyuma y’ibibazo byagaragaye mu kugera ku biro by’itora, birimo imbogamizi mu gutwara abantu n’imvura yaguye mu duce tumwe na tumwe. Ibyo byatumye ibiro bimwe by’itora bikomeza gukora kugeza saa moya z’ijoro, aho kuba saa kumi n’imwe z’umugoroba nk’uko byari biteganyijwe.

Icyakora, abasesenguzi mu by’amategeko bagaragaje ko kugira ngo amatora aseswe, Bolsonaro azasabwa kugaragaza ibimenyetso bifatika byerekana ko izo mpinduka zagize ingaruka ku burenganzira bw’abaturage bwo gutora mu bwisanzure no ku byavuye mu matora.

Jair Bolsonaro, se wa Flávio akaba yarabaye Perezida wa Brazil, yakatiwe igifungo cy’imyaka 27 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi, nyuma yo gutsindwa na Lula mu matora ya 2022. Na we yanze kwemera ibyavuye muri ayo matora, avuga ko byangiza politiki ya Brazil.

Mu gihe yiyamamazaga, Lula yasezeranyije gukomeza gahunda zigamije gufasha abakozi n’imiryango ikennye, kugabanya ubukene n’ubusumbane no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Nubwo yatsinze amatora, Lula ashobora guhura n’imbogamizi mu gushyira mu bikorwa gahunda ze muri manda izarangira mu 2030. Ibyo biterwa n’uko ishyaka rya Bolsonaro n’andi mashyaka afatanyije na ryo afite imbaraga mu Nteko Ishinga Amategeko, bikaba bishobora gutuma bimwe mu byemezo bya Lula bigorana kunyura mu Nteko.

Brazil igiye kuyoborwa na Perezida Luiz Inácio Lula da Silva muri manda y’imyaka ine
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Israel Mbonyi, Joe Mettle mu bahembuye abitabiriye igitaramo ‘Praise Unlimited’ 26 Ukwakira 2026 Saa 10:45
  2. Real Madrid yatsinze FC Barcelone, Kilyan Mbappé yandika amateka 26 Ukwakira 2026 Saa 07:49
  3. Al Hilal SC yabonye itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League 26 Ukwakira 2026 Saa 00:04
  4. Kayonza: Yafatanywe matela akekwaho kwiba azengurutswa ayikorejwe  25 Ukwakira 2026 Saa 17:21
  5. Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zegukanye ibikombe  25 Ukwakira 2026 Saa 16:08