Ikipe z’abagore za APR WBBC na REG WBBC zihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball ya Zone V zageze muri ½ cy’irangiza, nyuma yo gutsinda imikino ya ¼ cy’irangiza yabaye ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026.
APR WBBC yageze muri iki cyiciro itsinze Dynamo yo mu Burundi amanota 110-52, mu gihe REG WBBC yanyagiye Vijana Basketball Club yo muri Tanzania amanota 108-40.
APR WBBC yinjiye muri uyu mukino ihabwa amahirwe yo gutsinda, nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo mu matsinda, aho yatsinze imikino yose yakinnye.
Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa mbere mu Itsinda B, nyuma yo gutsinda Equity Hawks yo muri Kenya amanota 91-56, Vijana Basketball Club yo muri Tanzania amanota 115-51 na Les Hippos yo mu Burundi amanota 95-66.
Ku rundi ruhande, Dynamo yazamutse muri ¼ cy’irangiza iri ku mwanya wa kane mu Itsinda A, nyuma yo gutsindwa imikino yose yo mu matsinda. Muri iyo mikino harimo uwo yatsinzwemo na REG WBBC amanota 103-55.
Kugera muri ½ kwa APR WBBC kwatumye iba ikipe ya kabiri ihagarariye u Rwanda muri iki cyiciro, nyuma ya REG WBBC yari yabanje gutsinda Vijana Basketball Club amanota 108-40.
REG WBBC na yo yageze muri ¼ cy’irangiza iyoboye Itsinda A, idatsinzwe umukino n’umwe mu mikino yo mu matsinda.
Mu mikino yakinnye, yatsinze Kenya Ports Authority (KPA) amanota 95-79, Fox Divas yo muri Tanzania amanota 97-74 na Dynamo yo mu Burundi amanota 103-55.
Muri ½ cy’irangiza giteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, APR WBBC izahura n’ikipe izatsinda hagati ya KPA na Equity Hawks zo muri Kenya.
REG WBBC yo izahura n’izatsinda hagati ya Les Hippos yo mu Burundi na Fox Divas yo muri Tanzania.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE