RGS: Umutekano waje ku isonga, imitangire ya serivisi isubira inyuma

RGS: Umutekano waje ku isonga, imitangire ya serivisi isubira inyuma

Ubushakashatsi ngarukamwaka bwa 13 bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) bwagaragaje ko Inkingi y’Umutekano n’ituze ry’abaturage byongeye kuza ku isonga mu byishimirwa n’abaturage n’amanota 90,15%, ivuye kuri 90,02% yari ifite mu bushakashatsi buheruka bwatangajwe mu mwaka ushize.

Ni ubushakashatsi bwatangiye gukorwa guhera mu 2011, bugamije kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho na politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Mu nkingi umunani zirebwaho iyo hakorwa ubu bushakashatsi, iyaje ku mwanya wa mbere ni umutekano n’ituze ry’abaturage byagize amanota 90,15%, ivuye kuri 90,02% yariho mu mwaka ushize wa 2025.

Nubwo umutekano ukomeje kuza imbere, raporo igaragaza ko amanota y’ikigero cy’umutekano w’abantu n’imitungo yagabanutseho 3,32 ugereranyije n’isuzuma ryabanje.

Mu mibare yihariye yakoreshejwe, abaturage 99% bagaragaje ko bafitiye icyizere Ingabo z’u Rwanda, 97,4% bagaragaza ko bafitiye icyizere Polisi y’Igihugu, mu gihe 97,7% bavuze ko banyuzwe n’umutekano w’igihugu.

Inkingi y’iyubahirizwa ry’amategeko iri ku gipimo cya 85.47%, ivuye kuri 88.51% mu mwaka wabanje, uburenganzira mu bya Politiki n’ubwisanzure bw’abaturage bwaraganyutse cyane buva kuri 82,71% bwariho mwa mwaka ushize bugera kuri 81.56% muri uyu mwaka.

Inkingi ijyanye no kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 85,80% avuye kuri 84,67% mu mwaka ushize.

Inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza cyaje ku mwanya wa kane n’amanota 84,72% ivuye kuri 86,31%.

Muri iyo nkingi, uruhare rw’abaturage mu miyoborere no kudaheza cyaje ku mwanya wa kane n’amanota 84,72%, kivuye kuri 86,31%.

Icyiciro cy’uburenganzira bwa politiki n’ubwisanzure bw’abaturage cyaje ku mwanya wa gatanu n’amanota 81,56%, avuye kuri 82,71%.

Mu bipimo bine, uburenganzira n’ubwisanzure bishingiye kuri demokarasi byagize 85,01%, imikorere y’imitwe ya politiki igira 73,50%, kubona amakuru afitiye rubanda akamaro bigira 81,67%, naho iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’amasezerano mpuzamahanga y’ibanze rigira 86,06%.

Imitangire ya serivisi na yo yasubiye inyuma kuko yavuye kuri 71.73%yari iriho muri 2025 ikaba iri kuri 68, 48%.

Ibipimo bitanu bigize iki cyiciro byagaragaje ko serivisi zijyanye n’imiyoborere zigira amanota 76,95%, serivisi zijyanye n’iterambere ry’imibereho myiza zigira 66,93%, naho izijyanye n’iterambere ry’ubukungu zigira 59,70%.

Mu zindi serivisi zasuzumwe, abaturage banyuzwe n’iz’ubuhinzi bari 53,70%, izijyanye n’ubutaka, ibidukikije n’imiturire bari 50,90%, na ho abanyuzwe na serivisi z’ubuzima bari 63,90%.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yagaragaje ko ubu bushakashatsi budakwiye gufatwa nk’inyandiko zikorwa zikabikwa, ahubwo bugomba gukoreshwa mu gufata ibyemezo.

Yagize ati “Amakuru agomba kuba ishingiro ry’imiyoborere. Ibipimo nka Rwanda Governance Scorecard, Citizen Report Card ndetse na Chandler Governance Index ntabwo ari raporo zo gushyirwa ku gipangu gusa.

Iyo bihurijwe hamwe, bituma ibyemezo bifatwa bishingiye ku bimenyetso, bigafasha kunoza uburyo ibikorwa bikurikiranwa no kongera kubazwa inshingano. Bifasha kandi mu kugena ibyo Guverinoma ishyira imbere no mu igenamigambi ry’ingengo y’imari.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarak Muganga n’umwe mu bitabiriye iki gikorwa
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga mu bitabiriye iki gikorwa ngarukamwaka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30
  2. NPSC yagaragaje ibyuho mu itangwa ry’akazi mu nzego za Leta 22 Ukwakira 2026 Saa 13:07
  3. USA yasabye Abadipolomate bayo kuva muri Arabiya Sawudite 22 Ukwakira 2026 Saa 12:18
  4. Abakinnyi ba APR FC bazatanga byose imbere ya Zamalek- Col (Rtd) Mugisha 22 Ukwakira 2026 Saa 11:27
  5. Alyn Sano mu bari mu irushanwa mpuzamahanga rya Next Music Star 22 Ukwakira 2026 Saa 11:01