The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro

The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro

Umuhanzi nyarwanda The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ukomoka muri Uganda ku rubyiniro mu gitaramo cyiswe ‘Legends in Amsterdam’ kizabera mu Buholandi.

Ni igitaramo cyateguwe na kompanyi ya SaraKey-Ail International, isanzwe itegura ibitaramo bitegurwa n’abanyarwanda cyikaba cyatumiwemo abahanzi barimo Jose Chameleone wo muri Uganda na The Ben wo mu Rwanda, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda.

Jose Chameleone yifashishije urubuga rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira integuza y’icyo gitaramo abaza abatuye aho kizabera niba biteguye. Yanditse ati : “Abaherereye Amsterdam muriteguye? kuri uyu wa Gatandatu ugiyekuza?”

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 24 Ukwakira 2026, mu Mujyi wa Amsterdam uherereye mu Buhorandi.

Si ubwa mbere Jose Chameleone agiye gutaramira muri icyo gihugu, kuko amakuru agaragaza ko yahakoreye igitaramo mu 2009, mu gihe The Ben yaherukaga kuhataramira tariki 9 Nyakanga 2016 mu gitaramo cyari kigamije gufasha Abanyarwanda kwizihiza ibirori byo kwibohora ku nshuro ya 22.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Basketball: APR na REG z’abagore zageze muri ½ cya Zone V 22 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  2. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  3. Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwabahinduriye ubuzima  22 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  4. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30
  5. NPSC yagaragaje ibyuho mu itangwa ry’akazi mu nzego za Leta 22 Ukwakira 2026 Saa 13:07