Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu

Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu

Umuryango w’umuhanzi Nyiranyamibwa Susanne uherutse kwitaba Imana watangaje ko azashyingurwa ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026.

Ni itangazo wasohoye kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2026, bamenyesha abakunzi ba Nyiranyamibwa uko gahunda zo kumuherekeza no kumushyingura zizagenda.

Ni bagaragaje uko gahunda z’umunsi ziteganyijwe, aho igikorwa cyo kumusezeraho bwa nyuma kizatangira guhera saa tatu kugeza saa tanu z’igitondo, hazakurikiraho Misa yo kumusabira izabera muri Paruwasi ya Regina Pacis, nyuma saa Cyenda z’igicamunsi, bakazerekeza mu gikorwa cyo gushyingura kizabera ku irimbi rya Rusororo.

Ni itangazo rije rikurikira iryatanzwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu ritangaza ko igitaramo cyo kumutaramira bwa nyuma giteganyijwe tariki 23 Ukwakira 2026 bikaba biteganyijwe ko kizabera i Remera munsi ya Alpha Palace ,munsi ya Kipharma ari na ho hasanzwe habera ikiriyo.

Abahanzi n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bashimangira ko Nyiranyamibwa asize umurage ukomeye mu guhanga indirimbo zo gukunda Igihugu no guhoza Abanyarwanda bashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkuru y’akababaro ibika Nyiranyamibwa yamenyekanye ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026, azize uburwayi, akaba yaritabye Imana afite imyaka 83 y’amavuko.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. NPSC yagaragaje ibyuho mu itangwa ry’akazi mu nzego za Leta 22 Ukwakira 2026 Saa 13:07
  2. USA yasabye Abadipolomate bayo kuva muri Arabiya Sawudite 22 Ukwakira 2026 Saa 12:18
  3. Abakinnyi ba APR FC bazatanga byose imbere ya Zamalek- Col (Rtd) Mugisha 22 Ukwakira 2026 Saa 11:27
  4. Alyn Sano mu bari mu irushanwa mpuzamahanga rya Next Music Star 22 Ukwakira 2026 Saa 11:01
  5. Nyiranyambibwa agiye gutaramirwa n’abamusezera bwa nyuma  21 Ukwakira 2026 Saa 23:23