NPSC yagaragaje ibyuho mu itangwa ry’akazi mu nzego za Leta

NPSC yagaragaje ibyuho mu itangwa ry’akazi mu nzego za Leta

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC) yagaragaje ibibazo biri mu itangwa ry’akazi mu nzego za Leta, birimo guha imyanya abakandida badafite impamyabumenyi zisabwa cyangwa ibyangombwa bibyemeza, umubare muto w’abitabira ibizamini by’akazi n’ibisabwa mu myanya y’akazi bitajyanye n’igihe.

Raporo y’iyi Komisiyo y’umwaka wa 2025/2026 igaragaza ko 21,7% gusa by’abakandida bari bashyizwe ku rutonde rw’abemerewe gukora ibizamini by’akazi muri Leta ari bo babikoze, bituma hibazwa niba uburyo bwo gutanga akazi bukora neza.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira, ubwo Umuyobozi w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri ba NPSC, Barnabé Sebagabo Muhire, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, ibyavuye mu isesengura ry’iyi Komisiyo.

Yagaragaje intege nke mu buryo bwo gutanga akazi, kugenzura impamyabumenyi z’abakandida no gutegura ibizamini.

Komisiyo yasabye ko amategeko agenga itangwa ry’akazi yubahirizwa kurushaho, ibisabwa mu myanya y’akazi bikavugururwa, ndetse n’uburyo ibizamini bikorerwamo bukanozwa kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.

Hagaragaye amakosa mu itangwa ry’akazi

Raporo igaragaza ko NPSC yasuzumye raporo 252 z’itangwa ry’akazi zatanzwe n’ibigo bya Leta 90, igasanga raporo 45 zo mu bigo 34 zirimo amakosa.

Muri raporo zasuzumwe, 207 zingana na 82,1%, nta makosa yavuzweho, mu gihe izindi 45, zingana na 17, 9%, zari zirimo ibibazo bifitanye isano n’itangwa ry’akazi.

Mu igenzura ryakozwe mu bindi bigo bya Leta 57, Komisiyo yasanze hari abantu bahawe imyanya badafite impamyabumenyi zihwanye n’izisabwa, abandi badafite amashuri asabwa ku myanya bahawe, ndetse n’abahawe akazi bashingiye ku byangombwa by’agateganyo bahawe batararangiza amasomo yabo.

Ibyo byatumye havuka impungenge ku buryo impamyabumenyi z’abakandida zigenzurwa no ku kubahiriza amabwiriza agenga itangwa ry’akazi.

NPSC yasabye ibigo bya Leta kubahiriza amabwiriza agenga itangwa ry’akazi, bikabanza kugenzura ko abakandida bujuje ibisabwa ku myanya yatangajwe mbere yo kubaha akazi.

Raporo kandi yagaragaje itandukaniro hagati y’umubare w’abakandida bashyirwa ku rutonde rw’abemerewe gukora ibizamini by’akazi muri Leta n’abagera aho bikorerwa.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, ibigo bya Leta byakiriye ubusabe 469 532 bw’abantu bashakaga akazi, muri bo 228 451 bashyirwa ku rutonde rw’abemerewe gukora ibizamini.

Icyakora, abakoze ibizamini ni 49 651 gusa, bangana na 21,7%, bivuze ko hafi umunani ku 10 bari bemerewe kubikora batabikoze. Mu babikoze, abatsinze ni 6 831, bangana na 13,8%.

Iri tangwa ry’akazi ryarebaga imyanya 988 yari yatangajwe, isaba abakozi 3 370. Mu bakandida batsinze, 2 512 bahawe akazi, mu gihe 3 781 bashyizwe ku rutonde rw’abashobora kuzahabwa akazi mu gihe imyanya izaboneka. Abandi 323 banze akazi bahawe, naho 126 ntibahabwa imyanya kubera ko batari bujuje ibisabwa.

Hari abandi bakandida 89 batashyizwe ku rutonde rw’abashobora kuzahabwa akazi kubera ko batari bujuje ibisabwa kugira ngo bemererwe.

Raporo ntiyasobanuye impamvu nyamukuru yatumye umubare w’abitabira ibizamini uba muto. Icyakora, Komisiyo yagaragaje ko kutategura neza ingengabihe y’ibizamini bishobora gutuma abakandida basabye imyanya myinshi batabasha gukora ibizamini byose.

Ibisabwa mu myanya imwe n’imwe ntibijyanye n’akazi

Komisiyo yanagaragaje impungenge ku bisabwa mu myanya imwe n’imwe y’akazi bitajyanye n’igihe cyangwa bidakwiye, bishobora kubuza abakandida bafite ubushobozi kubona amahirwe yo guhatana.

Muri ibyo biganiro byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Yvonne Mujawabega yabajije niba amashuri asabwa ku myanya imwe n’imwe ahuye n’inshingano z’akazi nyir’izina.

Yatanze urugero rw’umwanya w’impuguke mu bijyanye no kugaburira abanyeshuri ku mashuri, bivugwa ko wasabaga umuntu ufite ubumenyi mu bijyanye n’amategeko, abaza niba ubwo bumenyi bujyanye n’inshingano z’uwo mwanya.

NPSC yasabye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo gusuzuma no kuvugurura ibisabwa mu myanya y’akazi mu nzego za Leta, kugira ngo impamyabumenyi zisabwa zijyane n’inshingano za buri mwanya ndetse n’amasomo yigishwa mu mashuri ahari ku isoko ry’umurimo.

Komisiyo yanatanze igitekerezo cy’uko ibisabwa mu myanya y’akazi byemejwe byashyirwa muri sisitemu ikoresha ikoranabuhanga mu gutanga akazi, kugira ngo hagabanuke amakosa n’ibidahuye mu gihe ibigo bitangaza imyanya no gushyira abakandida ku rutonde rw’abemerewe gukora ibizamini.

Imiterere ibizamini bikorerwamo n’impungenge z’uburiganya

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje kandi impungenge ku miterere ibizamini byo gushaka abakozi ba Leta bikorerwamo.

Senateri Mureshyankwano Marie-Rose yagaragaje imbogamizi abagore bonsa bahura na zo mu gihe bakora ibizamini, asaba ko hashyirwaho uburyo bubafasha kubikora mu buryo buboneye.

Yanagaragaje ikibazo cy’ikoreshwa rya mudasobwa zishaje mu bigo bikorerwamo ibizamini.

NPSC yasabye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo gukorana n’abashinzwe ibigo bikorerwamo ibizamini, kugira ngo mudasobwa zikorweho isuku n’isanwa uko bikwiye, kandi uburyo bwo kubona interineti bunozwe.

Komisiyo yanashimangiye ko ingengabihe y’ibizamini ikwiye gutegurwa neza, cyane cyane mu gihe abakandida basabye imyanya myinshi ibizamini byayo bigakorerwa umunsi umwe.

Raporo yagarutse ku kibazo cyabereye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikigega cyo Kubungabunga Imihanda (Rwanda Maintenance Fund), aho umukandida bivugwa ko yakoresheje telefoni agakora uburiganya mu kizamini, nyuma akaza no gutsinda. NPSC yagiriye icyo kigo inama yo kutamuha akazi.

Urutonde rw’abatsinze rukoreshwa mu kuzuza imyanya ibonetse

Nubwo hari ibibazo byagaragajwe, Komisiyo yavuze ko hari intambwe yatewe mu gukoresha urutonde rw’abakandida batsinze ibizamini ariko batarahabwa akazi, mu kuzuza imyanya ibonetse mu nzego za Leta, aho kongera gutegura ibizamini bishya.

Muhire yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ati: “Mu mwaka w’ingengo y’imari, abantu 1,370 bahawe akazi bakuwe ku rutonde rw’abari baratsinze ibizamini mbere.”

Ubu buryo bufasha ibigo bya Leta guha akazi abakandida bujuje ibisabwa kandi baramaze gutsinda ibizamini, bityo bikagabanya amafaranga akoreshwa mu gushaka abakozi n’igihe bitwara.

Komisiyo yanagaragaje ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gusuzuma raporo z’itangwa ry’akazi zitangwa n’ibigo bya Leta ryiyongereye, ndetse hatangiye no gukoreshwa ibizamini bipima imitekerereze n’imyitwarire y’abakandida (psychometric tests) mu rwego rwo kunoza isuzuma ry’ubushobozi bwabo.

NPSC yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, 98,1% by’ibyemezo yafashe byashyizwe mu bikorwa.

Mu mwaka wa 2026/2027, Komisiyo irateganya kugenzura ibigo 15 bikorerwamo ibizamini byo gushaka abakozi ba Leta, hagamijwe kureba niba amabwiriza agenga itangwa ry’akazi yubahirizwa, serivisi zihabwa abakandida zitangwa neza, ndetse n’imbogamizi zikigaragara mu bizamini.

Yasabye kandi ko ubufatanye n’ihuzabikorwa mu itangwa ry’akazi birushaho kunozwa kugira ngo ibibazo byagaragajwe bikemuke.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30
  2. USA yasabye Abadipolomate bayo kuva muri Arabiya Sawudite 22 Ukwakira 2026 Saa 12:18
  3. Abakinnyi ba APR FC bazatanga byose imbere ya Zamalek- Col (Rtd) Mugisha 22 Ukwakira 2026 Saa 11:27
  4. Alyn Sano mu bari mu irushanwa mpuzamahanga rya Next Music Star 22 Ukwakira 2026 Saa 11:01
  5. Nyiranyambibwa agiye gutaramirwa n’abamusezera bwa nyuma  21 Ukwakira 2026 Saa 23:23