Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwabahinduriye ubuzima 

Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwabahinduriye ubuzima 

Abaturage bo mu Mirenge ya Rurenge na Remera, Akarere ka Ngoma bishimira kuba bakomeje guhindurirwa ubuzima n‘ubuhinzi bakorera mu cyanya cya hegitari 265 batunganyirijwe kigashyirwamo uburyo bwo kuhira imusozi.

Aba baturage bavuga ko kuhira ku mirima y’imusozi byatumye babona uko bahinga igihe cyose muri aka gace gasanzwe kazwiho kugira izuba ryinshi. Ni mu gihe mbere bahinganga bategereje ko imvura igwa, yaba yatinze cyangwa yabuze bikabagiraho ingaruka zo kutabona umusaruro uhagije.

Rwakibibi Damascène avuga ko mbere imibare y’ubuhinzi bwabo bayibariraga ku kirere na cyo ntigihweme kubatenguha, mu gihe ubu basigaye bahinga ibihe byose.

Ati: “Navukiye inaha aho ubu butaka bwari busanzwe ari bwo ababyeyi bacu batuyeho bahakorera ubuhinzi mu buryo bwa gakondo bwo gucungana n’ikirere. Twari tumenyereye guhinga ibihingwa by’igihe cy’imvura byakorwaga mu bihembwe bibiri by’ihinga ari byo by’umuhindo ndetse n’urugaryi.”

Akomeza agaragaza uburyo guhinga mu buryo bwa gakondo byabateraga igihombo kuko nk’igihe imvura yatindaga kugwa cyangwa ntinagwe babaga batakaje icyizere cyo kweza imyaka mu masambu yabo. 

Ati: “Ibi ariko hari igihe byaduteraga igihombo cyane iyo imvura yatindaga kugwa cyangwa ntinagwe aho wasangaga nk’ibigori twahinze mu kwezi kwa cyenda, mu kwa cumi tubyahirira matungo byarumye. Aho ubutaka bwacu butunganyirijwe bugashyirwamo uburyo bwo kuhira ubuhinzi bwacu bwateye imbere aho duhinga twizeye kweza tugasarura.”

Kuri ubu bishimira ko bari gukora ubuhinzi bw’uwuga bubateza imbere bukabinjiriza amafaranga.

Rukundo Sammel agira ati: “Ubuhinzi inaha bwabaye akazi ntabwo bukorwa n’uwabuze uko agira. Njyewe nacuruzaga mituyu i Kibungo ariko mbonye igishoro nsanga ahantu nashora amafaranga ari muri ubu bu buhinzi. Mpinga urusenda aho mu mwaka nsarura urufite agaciro ka miliyoni 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda. Simbura inyungu nibura ya miliyoni 5 Frw.”

Akomeza agaragaza ko muri ubwo buhinzi amaze kwiyubakiramp inzu ifite agaciro ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yaranaguze amatungo arimo inka, bituma bakora ubuhinzi babufatanyije n’ubworozi. 

Mutaganzwa Protais uyobora Koperative ya COTUNGO, imwe mu zikorera muri iki cyanya, avuga ko baturage bungukiye mu mirimo y’ubuhinzi ihakorerawa aho bahinga imyaka itandukanye irimo n’iyo batari basanzwe bahinga muri aka gace.

Ati: “Aho dutangiriye ubuhinzi bwuhira imibereho yarahindutse kuko twabonye uburyo duhinga buri gihe ndetse n’ibihingwa biriyongera twibanda ku bitanga amafaranga. Ubu turahinga ibigori, imboga n’imbuto, urusenda n’ibindi. Byari bigoye kubona umuntu uhinga amashu imusozi. Nyamara ubu abantu barahinga amashu, imiteja n’izindi mboga bakagemura ku masoko bakinjiza amafaranga atari make.”

Mukeshimana Donatila na we yagize ati: “Ubuhinzi nkorera muri iki cyanya buramfasha cyane. Ubu ntabwo ngisaba umugabo igitenge cyangwa undi mwambaro. Ndahinga nkeza nkabona amafaranga nkagura ibyo nkeneye ndetse n’ibikenewe mu muryango wange. Aha hishyurira abana amashuri ndetse ubu nanaguze inka ya miliyoni imwe n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda. Tunezejwe n’ubuhinzi dukorera muri iki cyanya.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Mapambano Nyiridandi asaba abaturage gukomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe bakayakuramo ubukire bakiteza imbere.

Ati: “Iki cyanya gikorerwaho n’baturage bagera kuri 832 bibumbiye mu makopeartive ya COTUNGO na Subiza. Ibyo bari kuhakorera turabishima kuko bibafasha kwiteza imbere bikanateza imbere Akarere. Turabasaba gukomeza kubyaza umuzaruro ibikorwa remezo byo kuhira begerejwe bibafashe kuba abakire bibahindurire imibereho ku buryo bufatika. Ikindi ni uko tubasaba kurinda biriya bikorwa remezo bagakumira abashobora kubyangiza.”

Mu bindi abakorera muri iki cyanya basabwa ni ugukomeza kuzamura umusaruro uva ku buso bakoreraho ahifuzwa ko nko ku bigori bava kuri toni esheshatu bakagera kuri toni icyenda kuri hegitari.

Kuhira bituma abahinzi bakomeza ibikorwa byabo no mu bihe by’izuba
Abakorera ubuhinzi mu cyanya cya Ngoma 22 ntibatinya gutera imyaka mu bihe by’izuba kuko bahita bayuhira
Bumwe mu buhinzi bukorerwa muri iki cyanya harimo ubuhinzi bw’urusenda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Basketball: APR na REG z’abagore zageze muri ½ cya Zone V 22 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  2. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  3. The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro 22 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  4. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30
  5. NPSC yagaragaje ibyuho mu itangwa ry’akazi mu nzego za Leta 22 Ukwakira 2026 Saa 13:07